Posted on 26 November 2011
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi kimaze igihe ari ingutu mu karere ka Gisagara, ubu imirimo yo kwiga uko abaturage b’ako karere babona amazi meza yahawe ikigo gishinzwe ibijyanye n’ingufu z’amazi n’amashanyarazi (EWSA). Umukozi ukora mu bijyane n’ubutaka mu karere ka Gisagara, Musafiri Jean Pierre, avuga ko inyigo iri hafi kurangira kandi bahamya ko [...]
Posted on 26 November 2011
Bitewe n’ubwinshi bw’abantu bakomeje kwimukira mu duce tw’umujyi mu karere ka Kamonyi, ubuyobozi bw’aka karere burategura igishushanyo mbonera cy’akarere mu rwego rwo gukumira akajagari no gukurura abashoramari. Icyo gishushanyo kiri gukorwa na sosiyete y’abanyakenya yitwa UREPI ku nkunga ya minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority). Iki gishunyanyo mbonera kizerekana [...]
Posted on 26 November 2011
Zimwe munzu zubatswe mu midugudu Mu rwego rwo kumenya umubare nyakuri w’abatuye ahagiye hubakwa imidugudu ubu akarere karahugura abazakora iki gikorwa cyo kubarura abo bantu. Kuri uyu wa taliki ya 17/11/2011 mu cyumba cy’inama mu murenge wa Cyumba habereye amahugurwa kubijyanye n’isuzumamibare ry’ingo zituye umudugudu. Iyi gahunda yarateguwe na MINALOC. Abitabiriye amahugurwa bakaba basobanuriwe neza [...]
Posted on 26 November 2011
Impinja eshatu zavukiye rimwe kandi zifite ubuzima bwiza Umubyeyi witwa Mukangiriye Marcelline wo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze yibarutse impanja eshatu mu Bitaro Bikuru bya Nemba ku wa 24 Ukwakira 2011. Uwo mubyeyi w’umuhinzi ubyaye imbyaro ya kane avuga ko afite ikibazo cyo kubarera dore ko agize abana batandatu kandi yibana. [...]
Posted on 26 November 2011
Mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati ya Polisi y’Igihugu n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amahame y’Uburinganire, mu itsinda ry’impuguke basuye Ikigo cya Isange One Stop Center ndetse n’Ubuyobozi bushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina riherereye ku buyobozi bukuru bwa Polisi ku Kacyiru. Izi nzego ebyiri zemeranyije gukorana mu kurwanya imbogamizi bahura nazo mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku [...]
Posted on 26 November 2011
Mu mujyi w’akarere ka Ruhango hamaze igihe hubakwa isoko ariko nyamara n’ubwo ritari ryuzura, abaturage bafite impungenge ko iri soko ari rito ugereranyije n’umubare w’abantu barigana. Iyo winjiye muri iri soko ,usanga ari uruvunganzoka rw’abantu, abacuruzi n’abaguzi babo, baturutse impande zitandukanye.Ibi bikunze kugaragara cyane cyane ku munsi wo kuwa Gatanu, umunsi w’isoko muri rusange. Iyo [...]
Posted on 26 November 2011
Ababonye utu dusimba bavuga ko tumeze nk’ ibishorobwa, ariko tukagira umunwa nk’ uwudusimba bita umuswa, tukaba twona imyaka y’ abaturage aho bavuga ko bahangayikishijwe n’inzara mu minsi iri imbere, bazaterwa n’utu dusimba. Abatunzwe n’ umwuga w’ ubuhinzi mu murenge wa Tare, bemeza ko hashize imyaka ibiri batewe n’ utu dusimba bataramenya ubwoko bwatwo. Bavuga [...]
Posted on 26 November 2011
Ku wa 31 ukwakira izi Nkeragutabara ku bufatanye na polisi ikorera mu karere ka Muhanga, bataye muri yombi abasore babiri biyemerera ko bibye. Abo basore bacukuye inzu y’umuturage mu masaha ya saa munani z’igitondo biba ibihumbi 27, televisiyo n’itsinga z’amashanyarazi bakoreshehse icyuma cya rasoro. Ubuyobozi bwa Polisi kubufatanye n’ inkeragutabara zishinzwe gucunga umutekano mu [...]
Posted on 26 November 2011
Abakoresha umuyoboro w’amazi Kagoma-Matongo ho mu mirenge ya Mutendeli na Kazo mu karere ka Ngoma bavuga ko babangamiwe no kubura amazi kandi hashize imyaka itandatu abayobozi babijeje ko ikibazo cy’amazi bagiye kugikemura vuba. Mu bikorwa by’iterambere bavuga ko bigenda biguruntege bigaragara muri iyi mirenge harimo inganda ziciriritse eshatu zitunganya inzoga ndetse n’ibindi bitandukanye. Umucungamutungo wa [...]
Posted on 26 November 2011
Abaturage batuye umujyi wa Huye no mu nkengero zawo bavuga ko n’ubwo ubucuruzi bw’ibyuma bishaje bubazanira inyungu na none burimo guhombya benshi. Impamvu nta yindi uretse kuba ubu bucuruzi ari nyirabayazana y’ubujura bw’ibikoresho byo mu ngo. Bimwe mu bikoresho abaturage batangaza ko byibwa kubera ubu bucuruzi ni nk’impombo z’amazi, amafuni, za robine (robinets), insinga z’amashanyarazi, [...]