Archive | December, 2011

Nyamasheke: Abacitse ku icumu bagiye guhabwa inka 70

Posted on 30 December 2011

Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bagera kuri 70 bo mu karere ka Nyamasheke bagiye guhabwa inka mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere. Ndayizeye Emmanuel, umukozi ushinzwe imibereho myiza no kwita kubatishoboye mu karere ka Nyamasheke, avuga ko abazahabwa inka ari abazemezwa ko bazahabwa inkunga y’ingoboka n’ikigega cyagenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG). [...]

Tags: , , , , , , ,

Gashenyi Ibyangombwa by’ubutaka bya

Gashenyi: Ibyangombwa by’ubutaka bya burundu bigera kuri 400 byagaragayemo amakosa

Posted on 30 December 2011

Mu gihe mu mirenge ya Rukomo na Mukama mu Karere ka Nyagatare batangiye gutanga ibyangombwa by’ubutaka  bya burundu , abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’ubutaka bashinzwe gutanga ibyo byangombwa mu Kagali ka Gashenyi ho mu Murenge wa rukomo baravuga ko  ibyangombwa  bibarirwa muri 400 bitazatangwa kuko byagaragayemo amakosa yo kuba byaragiye bibarurwa mu midugudu inyuranye n’iy’ubutaka burimo, [...]

Tags: , , , , ,

Abakuwe mu ishyamba

Abakuwe mu ishyamba rya Gishwati ntibishimiye aho batujwe

Posted on 30 December 2011

      Nyuma y’imyaka ibiri abari batuye mu ishyamba rya Gishwati bimuwe bagatuzwa mu kagari ka Busigari, umurenge wa Cyanzarwe, akarere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, baratangaza ko batishimiye ubuzima babayemo. Nk’uko Basabose Karera umusaza w’abana 17 yadutangarije, ngo baje ku gahato bizera ko aho babimuriye hazaba ari heza kandi ko ubuzima bwabo butazahinduka [...]

Tags: , , ,

Kayonza Ababyeyi barasabwa kurinda

Kayonza: Ababyeyi barasabwa kurinda abana ba bo imirimo ivunanye

Posted on 30 December 2011

Umuyobozi w’ikigo cy’Abaholande gishinzwe iterambere mpuzamahanga (SNV), Uwamariya Antoinette, tariki 28/12/2011, yahamagariye ababyeyi ba kayonza n’abandi muri rusange kurinda abana ba bo imirimo ivunanye kuko kenshi igira uruhare mu kudindiza imikurire n’imitekerereze by’umwana. Uwamariya avuga ko mu karere ka Kayonza hari aho abana bajyanwa mu mirimo itakagombye gukorwa n’umwana bikaba intandaro yo kuva mu ishuri [...]

Tags: , , , , , ,

Numero ya telefoni 0788 383 636 itishyuzwa

Numero ya telefoni 0788 383 636 itishyuzwa ifasha gukemura ibibazo by’i Rwamagana

Posted on 29 December 2011

Abatuye n’abagana Akarere ka Rwamagana bafite numero ya telefoni itishyuzwa ibafasha kwegera abayobozi, kumenyekanisha amakuru no gukemura ibibazo bafite. Iyi numero imaze umwaka ishyiriweho abashaka serivisi mu Karere ka Rwamagana ifasha cyane cyane mu kubungabunga ibyahungabanya umutekano kuko aribwo abaturage bahamagara kenshi. Ngo si benshi bayikoresha bashaka izindi serivisi cyangwa babaza amakuru arebana n’ubuzima bw’Akarere. [...]

Tags: , , , , , ,

Burera Hari aho bigoye kubona

Burera- Hari aho bigoye kubona igitaka cyo kubumbamo amatafari

Posted on 28 December 2011

                Abatuye mu karere ka Burera baturiye ikirunga cya Muhabura batangaza ko kubona ibitaka byo kubumbamo amatafari ya rukarakara bibagora kuko ngo ubutaka batuye ho ari amakoro gusa. Abakenera iryo taka Bavuga ko iyo umuntu ashaka kubakisha amatafari ya rukarakara ajya kugura igitaka cyo kubumbamo. umufundi twaganiriye ari [...]

Tags: , , ,

Kayonza Ibiciro by’ibiribwa

Kayonza: Ibiciro by’ibiribwa byazamutse kubera iminsi mikuru

Posted on 28 December 2011

                Abaturage bahahira mu isoko rya Kayonza baravuga ko ibiciro by’ibiribwa byuriye kubera iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani. Ibi babivugira ko bimwe mu biribwa bahahira muri iri soko byahise byiyongeraho amafaranga ari hagati ya100 na 50, ukurikije uko babiguraga icyumweru kimwe mbere ya Noheri. Mukakalisa Claudine umwe mu [...]

Tags: , , , , ,

Eos Visions yahisemo gutera

Eos Visions yahisemo gutera inkunga abaturage binyuze mu bukerarugendo

Posted on 28 December 2011

Kuwa gatanu tariki ya 23 Ukuboza, Eos Visions yageneye inkunga ingana n’ibihumbi 200 abaturage bibumbiye muri koperative y’abimuwe mu ishyamba rya Gishwati kugirango abafashe gukodesha umurima wo guhingamo ibigori no kugura imbuto z’indobanure. Aba  baturage batuye mu kagari ka Busigari, umurenge wa Cyanzarwe, akarere ka Rubavu mu ntara y’Ibureasirazuba bimuwe mu ishyamba rya Gishwati kuva [...]

Tags: , , , ,

Bwisige – Hatangijwe

Bwisige – Hatangijwe gahunda y’imihigo y’urugo na njyanama y’urugo

Posted on 28 December 2011

                Abaturage bari kubyina nyuma y’imihigo y’urugo Mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye abaturage bo murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi bahize imihigo y’urugo hanashyirwaho gahunda ya njyanama y’urugo. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 23 Ukuboza 2011 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwisige Ngezahumuremyi Theoneste   yavuze [...]

Tags: , , ,

Imbuto n’imboga ni ingenzi mu

Imbuto n’imboga ni ingenzi mu mubiri w’umuntu

Posted on 28 December 2011

      Imbuto n’imboga ni bimwe mu by’ingenzi buri muntu wese agomba gufata mu rwego rwo kurinda umubiri we kuba wafatwa n’indwara uko wiboneye. Nk’uko tubikesha igitabo “guide des aliments et leurs pouvoirs curatifs” cyanditswe na Georges Pamplona, imboga n’imbuto ni bimwe mu by’ingenzi ndetse by’ibanze umubiri ukenera. Mu mboga n’imbutongo birinda indwara  z’amaso [...]

Tags: , ,

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia