Posted on 29 April 2012
Tariki 28/4/2012 mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe bakoze umuganda wa nyuma w’ukwezi bubakira umusaza wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi utishoboye. Iki gikorwa cy’umuganda wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ingabo na polisi mu karere ka Kirehe, Uyu musaza wubakiwe yitwa Murara Augustin avuga ko afite abana 2 n’umugore muri iyo nzu [...]
Tags: , Rwanda, Rwanda community, Rwanda Kirehe, Rwanda man, Rwanda old, Rwanda works
Posted on 29 April 2012
Mu gihe ubusanzwe byoroshye kumenya umwana wo mu muhanda w’igitsinagabo bitewe n’uko aba agaragarira buri wese kubera ibikorwa akora, ngo ntibyoroshye kumenya ko umukobwa ari umwana wo mu muhanda. Ibi byavuzwe na Mukamuyenzi Valentine, umukozi ushinzwe ishami ry’imibereho myiza mu kigo Sacca (Street Ahead Children’s Centre Association) cyo mu karere ka Kayonza, cyakira abana bo [...]
Tags: , Rwanda, Rwanda children, Rwanda kayonza, Rwanda Sacca, Rwanda Youth
Posted on 29 April 2012
Abana bahoze mu muhanda barererwa mu kigo cya Sacca (Street Ahead Children’s Centre Association) cyo mu karere ka Kayonza bavuga ko icyo kigo kibafatiye runini cyane kuko kibafasha kuva mu buzima bwo mu muhanda bakabasha kwiteza imbere. Abo bana bavuga ko icyo kigo kibafasha gusubira mu ishuri ku babyifuza, abandi bagafashwa kwiga mu mashuri y’imyuga. [...]
Tags: , Rwanda, Rwanda Help, Rwanda kayonza
Posted on 29 April 2012
Mu karere ka Karongi, amwe mu mazu yubakiwe impfubyi, abapfakazi, n’abandi basizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994 arashaje ku buryo akeneye gusanwa, andi nayo arashaje cyane byo gusenywa akongera akubakwa bundi bushya. Ibi byasobanuwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUKABALISA SIMBI Dative ubwo yari ari mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma yo kwitabira [...]
Tags: ari, ariko, cyane, impfubyi, Jenoside, Karongi, mazu, muri, Nyuma, Rwanda, Rwanda Genocide, Rwanda houses, Rwanda Karongi, Rwanda Orphans, Rwanda rebuilding, uko
Posted on 29 April 2012
Aya magambo, Mwesigye Elias, Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Intara y’amajyepfo, yayabwiye abaturage bo mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye, mu nama bagize nyuma y’umuganda tariki ya 28 Mata. Uyu muyobozi yagize ati: “Hari ingeso yo gufata ibisambo mukabikubita. Ntimuzasubire. Mujye mubifata mubizirike hanyuma muhamagare polisi ize ibitware. Mfite raporo zigaragaza ko [...]
Tags: , Rwanda, Rwanda community, Rwanda Huye, Rwanda lows, Rwanda Thieves, Rwanda works
Posted on 29 April 2012
Imiryango 30 yavanywe muri Nyakatsi ituye mu murenge wa kiziguro mu karere ka Gatsibo taliki ya 26 Mata,2012 bashyikirijwe inzugi 60 zo gukinga amazu yabo nyuma yo kumara igihe bibera mu mazu adakinze. Mu murenge wa kiziguro abakuwe muri nyakatsi bagera 120, ariko muribo hakaba harimo abatishoboye batashoboye no kwikingira inzu nubwo zubatswe k’umuganda w’abaturage, [...]
Tags: , Rwanda, Rwanda activities, Rwanda bye bye nyakatsi, Rwanda gatsibo, Rwanda habitation, Rwanda program
Posted on 28 April 2012
Abayobozi b’akarere n’abacitse ku icumu bemeje ko inkunga yakusanyijwe mu gihe cy’icyunamo izagurwa inka zo koroza abacitse ku icumu. Icyo cyemezo cyafatiwe mu nama yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 26/04/2012. Inkunga yakusanyijwe mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu batishoboye ingana na miliyoni n’eshanu n’ibihumbi bisaga magana atandatu yatanzwe n’abaturage izagurwa inka zizahabwa [...]
Tags: Rwanda, Rwanda development, Rwanda Genocide, Rwanda Help, Rwanda survivors
Posted on 28 April 2012
Following a number of disaster cases registered in Rwanda, the Ministry in charge of disaster preparedness calls upon Rwandans to be watchful of dangers contributing to such cases. Recently the Western region was badly affected by disasters leaving 2 people dead, 86 houses demolished and 89 houses damaged in Nyabihu district alone. The [...]
Posted on 28 April 2012
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yigisha ababyeyi guharira ifunguro abana bato Mu rwego rwo guteza imbere imbonezamikurire y’abana bato bo mu karere ka Gicumbi abagabo barasabwa kudaheza abana babo ku ifunguro ry’inyama kugirango abana babo bagire imikurire myiza. Ubwo hatangizwaga kumugaragaro icyumweru cyahariwe imbonezamikurire y’abana bato kuri uyu wa 26/4/2012 abana bato bagaragaje ko iyo batetse [...]
Tags: Rwanda children, rwanda Gicumbi, Rwanda nutrition, Rwanda Parents
Posted on 28 April 2012
Hari hashize iminsi abaturage n’abagenzi bakoresha ikiraro gihuza umurenge wa Mulinga wo mu karere ka Nyabihu n’umurenge wa Kabaya wo mu karere ka Ngororero basaba ubuyobozi kubasanira ikiraro kimaze gusaza bityo bikaba bitoroheraga buri wese kucyambuka doreko hari n’umuturage wari uherutse kukigwamo ku itariki ya 17 Mata uyu mwaka maze agapfa ubwo yatahaga iwe mu [...]
Tags: Rwanda, Rwanda Bridge, Rwanda development, Rwanda population, Rwanda transport