Mu gihe ababyeyi bakomeje gushishikarizwa na zimwe mu nzego za leta kugira uruhare mu kurinda abana babo ko bakwishora mu biyobyabwenge, hari abavuga ko ababyeyi aribo ntandaro yo kuba abana kuri iki gihe bakomeje kwishora mu biyobyabwenge.
Uwitwa Mugabo I. ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25, akora akazi k’ubukigingi ku modoka zikorera imicanga n’amabuye muri Muhanga,Ruhango na Kigali.
Avuga ko kuba yarishoye cyane mu businzi n’ibiyobyabwenge byatewe n’umuco yahawe n’ababyeyi be kuko ngo bamuhatiraga kunywa inzoga cyangwa bimwe mu biyobyabwenge bo bitaga inzoga zikaze.
Mugabo avuga ko kuba yaramenyerejwe kunywa izi nzoga zikaze n’izoroshye ndetse na bimwe mu biyobyabwenge byatumye ishuri rimunanira atari uko yari abuze ubwenge.
Mugabo ati: “Mbere yo kujya ku ishuri mama yabanzaga kunsomya ku kagwa ngo ni ntsirike inzara cyangwa mama yaba yankubise dore ko yanagiraga amahane, papa ati iyakirire ka kanyanga wicecekere ubwo kwabaga ari ukugirango nsinzire n’umujinya ushire”.
Uyu musore avuga kandi ko kuba yaramenyerejwe inzoga na kanyanga byatumaga iyo atayibonaga atarajyaga ku ishuri atayibonye.
Avuga ko yari ageze aho kwiba kanyanga kuko iwabo bayicuruzaga, akayijyana ku ishuri maze akayisangira n’abandi bana. Ubwo niko na bagenzi be bagiye bayikunda bituma nabo amashuri abananira kuko ngo bari basigaye bajya ibihe mu kuyizana.
Mugabo ati: “nari ngeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ariko ntacyo nitoreraga kuko mwarimu yavugaga buri gihendi horo [nataye ubwenge]”.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo, urubyiruko ikaba yarasabye ababyeyi kubuza abana bari munsi y’imyaka 18 utubari cyangwa ahandi bashobora guhurira n’ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge mu rwego rwo kugabanya abana bishora mu businzi n’ibiyobyabwenge.
