Imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mudugudu wa Kitarimwa mu kagali ka Rukoko mu murenge wa Rubavu bagiye gusanirwa imisarani yangiritse kuva 2008 ubwo binjiraga mu mazu bubakiwe.
Ubwo ubuyobozi bw’akarere bwasuraga uyu mudugudu kuwa 11 Mutarama,2012 bwiboneye uburyo amazu yacitsemo imisate ndetse n’ibiti byari bipfundikije imyobo yagenewe kujyamo umwanda wo mu bwiherero byatangiye kumungwa ku buryo umwanda ugaragarira buri wese uhageze.
Abatuye muri aya mazu baratangaza ko uburyo iyi misarane ibabangamiye mu buzima bwabo bwa buri munsi n’impungenge bahorana ko ishobora guteza impanuka zititeguwe.
Rusine Nyirasafari Rachel, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba yaratangaje ko iki kibazo giteye impungenge kandi ko kigiye gushakirwa umuti vuba.
Yagize ati “Usibye n’impanuka aha hava indwara nyinshi ziterwa n’umwanda, tugiye gushaka igisubizo mu maguru mashya.”
Naho Kabanda Innocent umuhuzabikorwa wungirije wa IBUKA ku rwego rw’akarere akaba yishimiye ko akarere kagiye kurenganura abacitse ku icumu kuko batabaje ko bafite ibibazo by’ubwihererero n’amazu yubatse nabi kuva bakiyataha mu mwaka wa 2008.
Umwe mu batuye muri aya mazu na we arishimira ko noneho ikibazo bamaranye igihe kitari gito kigiye gukemuka kandi yizeye ko rwiyemezamirimo uzabubakira atazabahangika nk’uko uwa mbere yabikoze.
Umudugudu wa kitarimwa wubastwe mur 2008 wubakiwe abacitse kw’icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi, wubatswemo amazu 10 afite ubushobozi bwo kwakira imiryango ibiri kuri buri nzu. Ubu hakaba hatuwe n’imiryango 20 yabatishoboye basizwe iheruheru na genocide.