Uwitonze arimo gutanga impapuro z’ubukode bw’ubutaka
Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’umutungo kamere, Jean Baptiste Umwitonze, avuga ko abana bose baba abo ku mugore cyangwa umugabo w’isezerano cyangwa batari ab’isezerano baba bafite uburenganzira ku mu mutungo w’ababyeyi babo bose ariko ku buryo butandukanye.
Uwitonze abisobanura atya: “niba umugabo ashakanye n’umugore bagasezerana ariko umugabo cyangwa umugore agaca inyuma uwo bashakanye akabyara umwana ku wundi mugore (cyangwa umugabo) utari uw’isezerano, icyo gihe uwo mwana wavutse kuri ubwo buryo afite uburenganzira ku mitungo y’uwo mubyeyi wamubyaye ho igice ariko abana bo ku mugore (cyangwa umugabo) w’iserezano bafite uburenganzi bwuzuye ku mitungo yashatswe n’aba babyeyi bombi”.
Isyirahamwe rirengera uburenganzira bw’abagore n’abana, mu nyandiko yaryo, rivuga ko iyo abashakanye bahisemo gufatanya umutungo nta n’umwe muri bo wemererwa kugira icyo akora kuri uwo mutungo atabanje kubyemererwa n’uwo bawufatanije. Iyo badafatanyije umutungo buri wese arigenga ku mutungo we mu buryo butanyuranye n’inyungu z’urugo.
Ahantu henshi hakunze hagaragara ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mitungo y’abashakanye. Nubwo nta bushakashatsi bwimbitse bwakozwe ariko hari abantu batari bake bibaza ko umwana wavutse ku mugore cyangwa umugabo utari uw’isezerano, nta burenganzi aba afite ku mitungo y’umwe mu babyeyi be.
