Inama mbonezamirire zitandukanye, zikangurira abantu kurya imboga n’imbuto kuri buri funguro mu rwego rwo kurya indyo yuzuye no gufasha urwungano ngogozi gukora akazi karwo. Iyo urebye usanga abaturage bo mu Rwanda batitabira cyane kurya imbuto kuko benshi bemeza ko zihenze, bamwe bagahitamo kuziharira abana.
Arabaruta Dany utuye mu murenge wa Rugarika, Akagari ka Masaka, avuga ko mu Kagari kabo imbuto ziboneka ku isoko kandi ziba zihenze. Atandukanya ibyo kurya bikenerwa n’imbuto kuko avuga ko aba yabuze amafaranga yo kugura ibyo kurya, ati “none ayo kugura izo mbuto nyakurahe? Iyo ngize amahirwe mbona ayo kugurira umwana muto imineke abandi turya ibisanzwe”.
Akomeza avuga ko atayobewe ko imbuto zifite akamaro ku buzima bw’umuntu ati “ariko ni iz’abakire”. Kuba imbuto zigurwa amafaranga menshi zituma na bamwe mu babasha kuzibona bahitamo kuzigurisha kugirango binjize amafaranga menshi mu rugo. Arabaruta avuga ko atakwitesha amafaranga bamuha aramute agurishije igitoki cya Kamara ngo areke abo mu rugo bakirye imineke.
Ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida bo ngo bahangayikishijwe n’icyo giciro gihanitse cy’imbuto kuko mu bujyanama bahabwa, babakangurira cyane kwihata imboga n’imbuto ngo bibafashe guhangana n’indwara z’ibyuririzi. Mukamana nawe utuye mu murenge wa Rugarika, avuga ko mu kubungabunga ubuzima bwabo, bashobora kwibonera imboga kuko bahuguriwe guhinga uturima tw’igikoni ariko ko kubona imbuto bikiri ingorabahizi. Ku isoko rya Rugarika, uretse inanasi igura hagati y’amafaranga 200 na 300, izindi mbuto zihagazeho. Hari n’izitahaboneka nk’ibinyomoro n’amatunda.
Imboga n’imbuto bikungahaye kuri vitamine no ku myunyungugu ku buryo umuntu ubasha kubifata ku ifunguro rye rya buri munsi abasha kugira ubuzima bwiza. Abahanga bavuga kandi ko kurya imboga n’imbuto bihagije, bifasha umuntu gukumira uburwayi bumwe na bumwe nka Kanseri, umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije n’ibindi.