Avuga ko kera Abanyarwanda batapfaga gusabiriza, Gen. Alexis Kagame yabwiraga abaturage bo mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, kuwa 9/4/2013. Aha yabashishikarizaga guharanira kwigira ndetse no kwita ku bakecuru b’inshike, basizwe iheruheru na jenoside.
Gen. Kagame yagize ati “Kera Abanyarwanda ntibasabirizaga, buri wese yaharaniraga kwigira. Ni na yo mpamvu usanga abakecuru bagizwe inshike na jenoside bagira ibibazo bakabyihererana, bagahitamo kwigungira mu nzu, ahanini banga gusaba ababahekuye.”
Ku bw’iyo mpamvu rero yasabye abanyabutare kwegera aba bakecuru, bakabaganiriza bakabakura mu bwigunge, kuko bakeneye ababagaragariza urukundo, ndetse bakanabafasha kwikura mu bukene.
Ku rundi ruhande, Gen. Kagame yashishikarije abanyabutare guharanira kwigira, ntibumve ko hari umuntu bagomba gutegera amaboko. Ngo kuba nyuma ya jenoside hari ababashije kwiyubakira aho baba, gahunda zitandukanye za Leta zikageza abanyarwanda ku kwiyubakira imihanda, … ibi bigaragaza ko kwiyubaka ku bantu bose bishoboka.