Mukamusonera Marie Claire, Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, ni we uvuga ko abantu b’abakene cyane batari bakwiye kwitwa abatishoboye, ahubwo bagombye kwitwa abajyambere.
Ngo impamvu yo kubita abajyambere, aho kuba abatishoboye, ni ukubera ko guhabwa inkunga zibafasha mu buryo butandukanye bitwa abatishoboye, bituma biyumvamo igihe cyose ko ntacyo bashoboye, bityo ntibabe baharanira gutera imbere.
Mukamusonera yagize ati “icyo mvuga si uko izina ryahinduka, ahubwo ni uburyo bwo gushishikarizwa kwikura mu bukene. Mu kwigisha abantu (mobilization), ugira amagambo (termes) ashobora gutuma umuntu agira aho yiyumva kandi bikamufasha. Iyo umuntu umubwiye ngo ntiyishoboye, ahora yumva atishoboye… atishoboye …, ntagire intambwe yumva agomba gutera. “
Yunzemo agira ati “Ariko iyo umuntu w’umukene cyane umwise umujyambere, yumva ko ntaho ahejwe, ko na we ejo ejobundi azaba yateye intambwe, yageze aho abandi bageze, kandi hakabamo no kumva ko urugendo rwo kwikura mu bukene ari we ubwe rureba (ownership).”