Hari aho kubona amazi bikiri agatereranzamba
Abaturage basaga 5,200 bo mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana ntibakibonye amazi meza mu mwaka wa 2012 kuko umufatanyabikorwa wari wemereye Akarere ka Rwamagana kuzatanga amafaranga yo kuyabagezaho yahinduriwe imirimo.
Uwimana Nehemie uyobora Akarere ka Rwamagana yabwiye abagize inama mpuzabikorwa y’Intara y’Uburasirazuba ko ikigo RLODA (icyahoze cyitwa CDF) gitera inkunga ibikorwa n’imishinga y’inzego z’ibanze cyahakanye ko kitagitanze amafaranga cyari cyemeye yari kuzakoreshwa mu kugeza amazi meza mu Tugari twa Mununu na Sasabirage mu Murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana.
Aya mafaranga yari kuzubaka umuyoboro wa kilometero 5 wari kuzasakaza amazi mu Tugari tubiri twa Mununu na Sasabirage n’inkengero zatwo, aho abaturage basaga 5,200 bari kuzabasha kubona amazi meza.
