Aka karere kimwe n’utundi twinshi tw’iki gihugu tugiye dufite abantu batishoboye bagombera ubufasha muri byinshi bitandukanye mu buzima, bityo rero Gisagara nabo yabahaye umwanya w’uruvugiro aho batanga ibibazo byabo maze bagashakirwa ubufasha n’aka karere kabo.
Uwamariya Bernardine amaze gusinyirwa n’akarere ko kazamurihira insimburangingo
Muri aka karere uhasanga abatishoboye bo mu byiciro bitandukanye. Hari abadashoboye kubera impamvu zo gusaza abo ubu bari kwibumbira mu mashyirahamwe y’abasheshe akanguhe.
Hari kandi abatabashije kubera impamvu z’ubukene, abo nabo bakaba bafashwa ku buryo bwinshi burimo guhabwa ibibatunga uko bibonetse no kurihirwa mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ndetse rimwe na rimwe abahuye n’ubumuga bagafashwa kubona insimburangingo.
Uwimana Bernardine ni umudamu ufite umwana umwe atuye mu murenge wa nyanza muri aka karere ka gisagara. Ubusanzwe afashwa n’ubuyobozi kubera impamvu z’ubukene n’uburwayi yakunze kugira burimo indwara yo mu mutwe, nyuma akaba yaraje kurwara igisebe ku kaguru kiziramo kanseri baragaca, ubu amaze kwemererwa n’akarere kuzarihirwa insimburangingo.
Nk’uko Uwimana abivuga, ngo ubuyobozi bw’iwabo ntibwigeze bumutererana ndetse ngo n’inshuro zose yarwaye nibo bamufashaga kwivuza.
Ubuyobozi bw’aka karere buratangaza ko butabonera inkunga ababugana bose ariko ngo bugerageza kwita kubo bubona babikeneye cyane mbere na mbere maze n’abandi bakaziraho nyuma.
