tariki ya 20 ukuboza,2011, bamwe mu barema isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe baravuga ko amatungo yiyongereye ku isoko kubera kwitegura umunsi mukuru wa Noheri uzaba mu mpera z’iki cyumweru, bakaba bavuga ko ibi byatumye bamwe babonamo amafaranga batari biteze abandi nabo bakavuga ko kubera abaguzi bari bahari ari benshi bagurishije vuba.
Mukamana utuye mu murenge wa Kigina avuga ko baje bazanye inkoko, ariko ubera abaguzi bari bahari ari benshi bakeneye inkoko ngo zahise zigurwa ku buryo ngo we yahise abona amafaranga yo kujya kugura ibyo yari akeneye mu isoko, akomeza avuga ko n’ubundi inkoko zigurwa cyane kandi ngo bakazigura hakiri kare.
Alphonse mutabaruka we yavuze ko yari yazaye ihene ebyiri gusa ngo yatunguwe no kuhasanga ihene nyinshi ugereranije n’amasoko yatambutse akaba avuga ko bigaragara ko ari ukubera iminsi mikuru abantu baba bitegura.
Ubusanzwe usanga mu gihe cyo kwitegura umunsi mukuru wa Noheli abantu batandukanye bitabiriye kuwitegura aho abatuye mu cyaro baba bajyanye ku isoko amatungo yabo n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo kuwitegura neza.