Categorized | Imirire Imyambarire

Tags : , ,

Bamwe mu babyeyi bakomeje kwinubira imyambarire rumwe mu rubyiruko rwadukanye

Posted on 07 February 2012

Bamwe mu babyeyi

Uko ibihe bihita ibindi bikaza, niko abantu batandukanye bagenda bahindura imyambarire, hari ubwo bongera bagasubira ku myambarire ya kera, kuburyo yongera ikitwa “imyambarire igezweho”.

Iyo umuntu, cyane cyane urubyiruko yambaye umwenda witwa ko utagezweho hari ubwo usanga bagenzi be bamufata nk’umuntu wasigaye inyuma cyangwa nk’umuntu utajyana n’icyerekezo.

Hari abavuga ko imyambarire ya bamwe mu banyarwanda biganjemo urubyiruko bafata nk’imyambarire y’i bwotamasimbi (Amerika n’u Burayi) nk’aho ariyo myambarire igezweho.

Iyi myambarire ikaba itarakunze kugenda inogera bose kuko bamwe mu babyeyi babona ko abana babo basigaye bambara ubusa mu gihe kidakwiye.

Anonciate Mukamurigo we ngo abona urubyiruko rwarihaye imyambarire y’urukozasoni. Agira ati: “Ese ko tumenyereye ko umuntu yambara ubusa ari muri dushe cyangwa mu cyumba cye nabwo yiherereye, koko mubona urubyiruko rw’ubu rudakabije! Ugasanga umuntu yambaye akajipo cyangwa agakabutura kareshya n’ikariso agatambuka akajya mu bantu”.

Yongeraho ati: “Urubyiruko ni urwo gusabirwa”.

Uwitwa Syliake nkomeje avuga ko iyi myambarire yigeze kugira igihe ihararwa mu Rwanda kuburyo n’uwari wungirije umukuru w’igihugu yayifatiye ingamba.

Agira ati: “Genoside ikirangira, abakobwa wasangaga bambara utujipo tugufi cyane ku buryo buteye isoni, bigera naho uwari visi perezida Kagame Paul abyihanangiriza ariko baranga noneho badura ibijipo birebire bisatuye imbere kugeza aho ubona ubwambure bwabo.”

Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwambaro wasimbuye amajipo magufi, Kagame yari yaciye mu gihugu, ngo bahise bawita “mpime kagame”, aha ngo kwari ukugirango berekane ko nta cyahindutse bakiri mu myamabarire mibi.

Nyamara nubwo usanga ababyeyi cyangwa n’abandi bantu bakuze bakunze kugenda bagaruka ku myambarire ya gikobwa, hari abandi bemeza ko n’abana b’abahungu barangwa n’imyambarire iteye isoni.

Hari abashyira mu majwi uburyo abasore basmbara ipantaro bayigejeje hepfo y’ikibumo kuburyo hari abayambara ukagirango igiye gutakara.

Aha umukozi w’Inama nkuru y’igihugu y’abagore, Madame Marie Claire Uwumuremyi mu kiganiro n’abanyeshuri n’abakozi b’ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ICK ku itariki ya 31 Gashyantare 2012, yavuze ko imyambarire y’urubyiruko mu Rwanda imaze guhinduka cyane kandi ngo yahindutse yitaza umuco nyarwanda. Mu rugero atanga avuga ku rubyiruko rwo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’ahandi muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Agira ati: “Iyo urebye ukuntu abakobwa bari baje muri graduation Day [27 Mutarama 2012] ubona urubyiruko rwarataye umuco cyane kuko mu byukuri bari bamabye ubusa kandi nkeka ko no mu buzima bwabo bwa buri munsi ariko baba bambaye].

Uwumubyeyi akaba asaba urubyiruko kwambara imyenda ibahesha icyubahiro kandi idatuma ababonye babibazaho ibitari byiza.


Leave a Reply

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia