Categorized | Gufasha

Tags : , , ,

Centre dushishoze ifasha urubyiruko kwikura mu bukene

Posted on 05 January 2012

Bitewe n’uko hari igihe urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina irukururira Sida, inda z’indaro n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ahanini kubera ubukene, Centre Dushishoze yashyizeho uburyo bwo gufasha urubyiruko, cyane cyane urw’abakobwa, kwiga imyuga irufasha kwitunga.

kuwa 4 Mutarama 2012, Umuhuzabikorwa wa Centre Dushishoze y’i Huye, Bwana Mahe Mukizwa Alexis, yatuganiriye ku bijyanye n’ibyo urwo rubyiruko rwigishwa.

Ku ikubitiro ngo bigishaga urubyiruko imyuga yo gusuka imisatsi no kuyiteraho pulante (plante) ndetse no gusiga inzara. Banigishaga ibijyanye n’amashanyarazi, kudoda, gusoma no kwandika ndetse bakanafasha urubyiruko kwigira no gukorera impushya zo gutwara imodoka.

Ubungubu ngo bigisha ibijyanye no kwita ku misatsi n’inzara, ibindi barabyihoreye. Bwana Mahe yasobanuye impamvu y’ibyo agira ati: “twasanze gusuka imisatsi no gusiga inzara ari byo bitagora kubonera ibikoresho kandi bikagirira akamaro uwabyize. Urugero nko kwigisha umuntu kudoda ntumubonere imashini nta cyo uba umumariye, Ariko uwize gusuka imisatsi no kuyiteraho pulante, umukiriya ni we uza kumushaka amuzaniye ibikoresho”.

Batekereza gukomeza kwigisha ibijyanye no gusuka ndetse no gusiga inzara, bari batekereje ku bakobwa batabashije gukomeza kwiga n’ababyariye iwabo, kuko ari bo bashukika cyane.

Guhera muri uyu mwaka wa 2012, bazatangira kwigisha n’abahungu biturutse ku nkunga y’imashini zo kogosha ndetse n’ibyuma byifashishwa mu kudefiriza imisatsi no kuyisokoza bahawe n’Umurenge wa Ngoma.

Bwana Mahe ati: “ushinze salon de coiffure azana n’ibikoresho. Urubyiruko tuzigisha ni zo ruzakoramo”. Urubyiruko Centre Dushishoze yigisha ni ururi hagati y’imyaka 15 na 24 rutabashije gukomeza kwiga. Bakira ababyifuza bose, kandi bigira ubuntu.

 


Share Button

Leave a Reply