Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre arasaba abaturage badatuye mu midugudu kuyituramo, ibyo yabibasabye nyuma y’umuganda wo gutunganya umudugudu w’icyitegererezo wa Gabiro hashyirwamo imihanda.
Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Gabiro uri mu kagari ka Cyeru mu murenge wa Rwamiko numara gutungana uzaba ufite ibibanza bigera kuri 500 ndetse abagera kuri 20 bakaba bamaze gufatamo ibibanza abandi 4 bakaba bamaze kubakamo amazu.
Umuyobozi w’akarere akaba atangaza ko uyu mudugudu by’umwihariko ugomba gutuzwamo abantu batuye mu manga bitarenze ukwezi kwa cyenda.
Ati “ubuyobozi bw’ibanze buzakoresha uburyo bushoboka kugirango babone uko batuza mu mudugudu, abishoboye batuye mu manga bagomba kwimuka nta yindi nkunga bahawe, abafite amabati bagakorerwa imiganda yo kubakirwa, abakene bagakorerwa ubuvugizi bwo gushakirwa amabati ariko ntiharenze amezi atatu hari abagituye mu manga mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo”.
Yashimiye abaturage uburyo bitanga bagakorera igihugu ndetse abashishikakariza gukomeza na gahunda za leta zindi ziteganijwe muri uyu mwaka 2012-2013 zitari zarangira zikarangizwa zirimo gutanga ubwisungane mu kwivuza.
“ mugomba kwitabira gufata ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi dore ko muri buri murenge ariho haboneka igikorwa cy’abaye indashyikirwa mu kurwanya isuri mu gihugu cyose cyatumye akarere gahabwa igikombe na mimisitiri w’intebe cy’akarere ka rwanije isuri”.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Gicumbi Major Donat BIKAGA yasabye abaturage kwicungira umutekano bakora amarondo kuko badashobora kugera ku iterambere nta mutekano bafite.
“ mugomba kumenya aho muvuye n’aho mugeze bityo mukirinda icyabasubiza inyuma” nk’uko Major Bikaga abivuga.
Hakaba hamaze gupimwa ibirometero icumi na bitanu by’umuhanda muri uyu mudugudu ndetse bikazagenda byiyongera bitewe n’ubwiyongera bw’ibibanza bizaba bikenewe.

