Gicumbi – kwigisha abakuze bizabafasha kwivana mubukene

Posted on 16 May 2014

Gicumbi – kwigisha abakuze bizabafasha kwivana mubukene

Umusaza ari kwandika

Abageze muzabukuru bo mu karere ka Gicumbi bagannye amasomero y’abakuze, bavuga ko kumenya kubara gusoma no kwandika bizabafasha kugera ku majyambere arambye kuko bibajijura bakamenya uburyo bakwiteza imbere.

Abigira mu isomero ry’abakuze bo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi twaganiriye kuri uyu wa 14/5/2014 bavuga ko ubu bamaze kugera ku ntambwe ishimishije nyuma yo kumenya kubara gusoma no kwandika.

Mukantaganzwa Dorocella avuga ko mbere ataramenya kubara gusoma no kwandika babagaho nk’impumyi ariko ubu yamenye uburyo bwo gucuruza amafaranga yahwe n’undi muntu akayabyaza inyungu nyuma akaza kuyasubiza uwamugurije bityo bityo, hanyuma akabasha gutunga urugo.

Nzaramba Ananias we avuga ko mbere ataramenya gusoma, kubara no kwandika yatinyaga kujya mu bantu ndetse ngo abaturage bamugiriraga icyizere cyo kumutora ngo abe yabayobora kubera ubwitonzi babaga bamuziho, ariko agatinya kubera kutamenya kubara, gusoma no kwandika.

Umukecuru w’imyaka 48 Saverine Mukankaka we ngo ubu ashobora gucunga imitungo y’urugo rwe kuko ubu azi neza kumenya kubara imyaka yejeje mu murima akamenya gukuramo iyo bazarya ndetse n’iyo yahunika.

Abiga gusoma bakuze bavuga ko gahunda y’amasomero y’abakuze ari nziza kuko izabafasha cyane kumenya byinshi ndetse ngo ntibagomba gusigara mu iterambere nubwo bakuze.

Kwigisha gusoma, kwandika no kubara byakorwaga mu karere ka Gicumbi, ariko ngo wasangaga buri wese yiyigishiriza mu buryo bwe, nta guhuriza hamwe, ndetse ngo no gusuzuma imitangirwe y’izo nyigisho bikagorana nk’uko byagarutsweho n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Rukomo Mukarugina Dancille.

Avuga ko gusuzumira hamwe imfashanyigisho bizatuma habaho imikorere inoze kandi n’isuzuma rikorwe neza “ Igikorwa cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara cyakorwaga ariko abantu babikoraga ku buryo butandukanye, uburyo bwo kubaza ntibuhure, amasuzumabumenyi agatandukana, bityo bigatuma hatamenyekana neza urwego abize bagezeho.

Ati “Ariko noneho ubwo  hafashwe gahunda ko bizajya bisuzumirwa hamwe bizatuma abantu biga neza, babazwe neza hose mu karere, kandi hamenyekane aho bahagaze mu kwiyungura ubumenyi ”.

Ibi asanga bizagirira akamaro abazaba barakurikiye amasomo yabo ndetse bitume akarere kagera ku iterambere kuko buri wese muri abo bazaba barangije kwijijura bazaba babasha kuba buri wese yakora uturimo twinshi kandi dutandukanye.

Leave a Reply