GISAGARA: ABABANA N’UBUMUGA BARAKANGURIRWA KWITABIRA AMAKOPERATIVE

Posted on 23 April 2013

GISAGARA: ABABANA N’UBUMUGA BARAKANGURIRWA KWITABIRA AMAKOPERATIVE

Gahunda ya Leta kuri ubu ihamagarira buri munyarwanda wese guharanira kwigira. Ababana n’ubumuga butandukanye nabo kuri ubu byagaragaye ko ari abantu babashije kandi bakora ibintu byinshi bitandukanye bikagaragara ndetse bikaba bitunganye. Abo mu karere ka Gisagara barongera guhamagarirwa kwibumbira mu makoperative kugirango babashe gushyira hamwe bafashanye kandi bazamuke ntawe usigaye inyuma.

Kubera ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi, bamwe mu babana n’ubumuga butandukanye ngo ntibarabasha kwitabira amakoperative, hari abakiyumva nk’abantu batabashije badashobora kugira icyo bageraho, ariko ababahagarariye mu nzego zitandukanye bavuga ko ubukangurambaga bukomeza, kugirango hatazagira usigara inyuma kandi gahunda ihari ari iyo kubabumbira mu makoperative y’ababana n’ubumuga, bakamenya kubyaza inyungu duke babona.
Bakundukize Elysé uhagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga avuga ko nta mpungenge bafite ku kibazo cy’abataritabira kujya muri makoperative, kuko ngo hari aho bavuye ndetse n’aho bageze hagaragara bivuga ko bakiri mu rugendo ariko kandi ko bizeye kuzagera ku byo bifuza.
Ati “Imbogamizi ya mbere ni imyumvire ikiri hasi ariko iki tuzagikemura kuko bigaragara ko hari aho twavuye n’aho tugeze ubu nabyo rero bizashoboka”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara nabwo buvuga ko buzakomeza kuba hafi y’ababana n’ubumuga, ko bwiteguye gutera inkunga amakoperative yabo afite imishinga ibyara inyungu ku banyamuryango bayo, ariko kandi bukanongera kubasaba ko bashyiramo imbaraga cyane ko byagaragaye ko bashoboye bityo bakaba bakwiye kubanza bakamenya ko koko bashoboye bityo bakanabasha gushyira mu bikorwa ibyo biyemeza bigamije kubateza imbere.
Madamu Uwingabiye Donatille umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko kandi akarere kazakomeza kuba hafi abafite ubumuga bukabafasha kwizamura mu byo bashoboye.
Ati “Ubufasha bwambere tubaha ni ukumenya ko bariho, hanyuma, tuzabafasha dutera inkunga amakoperative yabo, ariko kandi tunabasaba ko nabo bamenya ko bashoboye, bagahundura imyumvire bakitabira kwiteza imbere”
Ikigamijwe ni ugushyira koperative byibura 2 muri buri murenge z’ababana n’ubumuga, kugirango hatazagira usigara adafite aho abarizwa cyangwa akaba yaheranwa n’ubukene kandi akarere kariyemeje kubafasha kuzamuka bakava mu bukene bakiteza imbere.

Leave a Reply

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia