Categorized | featured, Gufasha

Tags : , , ,

Igikoni cy’ umudugudu, gahunda igamije kurwanya imirire mibi mu bana

Posted on 11 February 2012

 

Mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’ imirire mibi haherewe ku bana bari munsi y’ imyaka itanu, akarere ka Rulindo gafite gahunda yiswe ‘igikoni cy’ umudugudu’ igamije gutekera hamwe mu mudugudu maze bakagaburirira abana.

Igikoni cy umudugudu

Iyi gahunda ikorwa rimwe mu cyumweru muri buri mudugudu, iba inagamije kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye igizwe n’ ibyubaka umubiri, ibitera ingufu ndetse n’ ibirinda indwara.

Ayanone Jean Nepomuscene, umuyoboyozi w’ umudugudu wa Gatete mu murenge wa Base, avuga ko iyi gahunda yatumye mu mudugudu we nta mwana n’ umwe uharagwa urangwaho n’ indwara ya bwake.

Agira ati: “iyi gahunda yaciye bwaki. Ababyeyi bateranya imyaka, ubundi bagahurira hano bagategura indyo yuzuye babifashijwemo n’ abajyanama b’ ubuzima, ari nako banigiraho gutegura indyo yuzuye dore ko bitanasaba kuba umuntu afite amikoro ahambaye”.

Umuyobozi w’ akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Niwemwiza Emilienne, avuga ko iyi gahunda ari imwe muzo akarere kihaye zigamije kurwanya imirire mibi, aho kuri ubu ikigero cy’ imirire mibi kiri kuri 0,8% mu gihe mu 2009 cyari  kuri 3%.

 

Leave a Reply

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia