Mu mirenge yegereye ikibaya cy’akagera mu murenge wa Nasho, Mpanga, Nyamugari na Mahama hakunda kugaragara ikibazo cy’inyamaswa zonera abaturage bamwe zikanaba zabambura ubuzima ngo iki kibazo bagifatiye umwanzuro.
Nkuko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba abitangaza ngo ubu iki kibazo cyarakemutse kuko hashyizweho itegeko rivuga ko mugihe umuturage azangirizwa ninyamaswa azajya yishyurwa agaciro k’ibyo izo nyamaswa zonnye akaba yakwishyurwa. iri tegeko ngo riri hafi gushyirwa mu bikorwa kuko ngo byagaragaye ko umuturage aharenganira bakaba barafashe umanzuro w’uko yajya yishyurwa ibyo izo nyamaswa zamwangiririje.
Ibi Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda akaba yarabivuze tariki ya 11 mutarama, 2012 ubwo yagiranaga ikiganiro na bamwe mu bafite inzuri mu mirenge igize ikibaya cy’akagera n’abayobozi batandukanye b’akarere ka Kirehe.