Inka ya Kasavubu mu kiraro
Umusaza Kasavubu Aimable, umworozi utuye mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, avuga ko nyuma yo guhabwa inka y’ishimwe n’umushinga Millenium Village byatumye asezerera ubukene ndetse akuramo ifumbire ituma imirima yera.
Yagize ati « Millenium Village Project imaze kumpa inka y’ishimwe nahise ntangira kuyifata neza, ubu ikamwa litiro 15 ku manywa na litiro umunani nimugoroba, ayo ku manywa ndayagurisha, aya nimugoroba agatunga umuryango wanjye”.
Avuga ko kubera iyo nka ubu yabashije kugana banki imuha inguzanyo maze agura moto imufasha kuzanira inka ubwatsi, ati “ mbega nasezereye ubukene burundu”.
Kasavubu avuga ko amafaranga yatse banki amaze kuyishyura amafaranga akura mu mata kandi akaba akuramo ifumbire ashyira mu mirima ye none ubutaka bwe bumaze kugunduka ku buryo igitoki kiva mu murima we giterurwa n’abagabo bane.
Kasavubu agira ati “si ibyo gusa kuko ubu inka impa amafaranga yo kwishyura ibikoresho by’ishuri by’abana banjye baba abiga mu mashuri yisumbuye cyangwa se abanza ndetse n’abaturanyi yabagiriye akamaro kuko nta muturanyi ubura amata iwanjye ahari”.
Iyo nka ya Kasavubu imaze kubyara inyana nawe akaba yiteguye koroza abaturanyi be kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere nk’uko abyemeza.
