Kamonyi: Ibikorwa by’urugerero birafasha urubyiruko rwize gusabana n’abaturage

Posted on 09 February 2013

Kuva ibikorwa by’urugerero bitangiye mu matariki 22/1/2013, intore z’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye; zatangiye gukorana n’abaturage babafasha muri gahunda zitandukanye, cyane cyane izirebana n’imibereho myiza n’iterambere. Ibyo byatumye zirushaho kwinjira mu buzima busanzwe no kumenyana n’abaturanyi.

Kamonyi: Ibikorwa by’urugerero birafasha urubyiruko rwize gusabana n’abaturage

kuri uyu wa kane tariki 7 gashyantare 2013 habaye umuganda wo kubaka ibiro by’akagari ka Masaka, ho mu murenge wa Rugarika. Uyu muganda witabiriwe  n’intore ziri ku rugerero , maze abaturage batungurwa no kubona urubyiruko rwize rwitabira umuganda kandi ruwukorana ubushake.

Nk’uko abaturage babivuga, ngo ubusanzwe  urubyiruko rwize ntirukunze kwitabira ibikorwa by’inyungu rusange nko mu nama cyangwa umuganda. Kuri ubu ngo babonye ibyo abarangije amashuri barimo gukora ari agashya kuko babasura no mu ngo za bo bakabaganiriza.

Ku ruhande rw’intore, nazo zihamya ko ibikorwa by’urugerero byabafashije kurushaho kwinjira mu buzima busanzwe, bamenyana n’abaturanyi ndetse bakabafasha gukemura ibibazo byugarije uduce batuyemo.

Kanyamibwa Jean de Dieu na  Murangwayire Clenia ni intore ziri ku rugerero. Zitangaza ko mu bikorwa bamaze gukora bungukiyemo byinshi ; birimo gushyikirana n’abaturage bagafatanya gukemura ibibazo biri mu duce batuyemo. Bitandukanye na mbere aho abaturage babonaga umuntu wize bakibwira ko abasumbye.

Kuva zitangiye urugerero, izi ntore zimaze gukora ibarura ry’ingo zigize utugari zituyemo, gukora ubukangurambaga ku kurwanya Sida n’ibiyobyabwenge, zifatanya n’abaturage mu nama rusange no mu muganda; kandi ziyemeje gukomeza kuba hafi ya bo na nyuma y’urugerero zizamaramo amezi atatu.

 

 

Leave a Reply