Categorized | featured, Gufasha

Tags : , , ,

Karongi: Abantu 150 batishoboye bahawe inka za kijyambere zihaka

Posted on 02 March 2012

Umushinga utegamiye kuri leta ugamije iterambere ry’icyaro DUHAMIC ADRI kuwa gatatu (29/02/2012) washyikirije inka 150 abaturage batishoboye bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Karongi. Ni igikorwa kiri mu rwego rwo gushyigikira hagunda ya “Girinka munyarwanda”.

Karongi Abantu 150 batishoboye

Izo nka zashyikirijwe abatishoboye binyujijwe mu makoperative abaturage babarizwamo, zitangwa mu buryo bwa tombola buri muturage agenda ahabwa inka imwe. Benineza Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa wa DUHAMIC ADRI ku rwego rw’igihugu yabwiye abanyamakuru ko igikorwa cyo gutanga inka muri Karongi cyahawe umwanya ukomeye kurusha ibindi muri ako karere.

Inka zose uko ari 150 zatanzwe zihaka, kikaba ari ikintu abagenerwa bikorwa bishimiye cyane kubera ko bahawe inka irenze imwe mu bundi buryo. Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard yashimye cyane igikorwa cya DUHAMIC ADRI avuga ko bikwiye kubera urugero abandi baterankunga.

Kugeza ubu muri Karongi hamaze gutangwa inka zirenga 3000 muri gahunda ya “Gira Inka munyarwanda” yatangijwe na Perezida wa Repubilika Paul Kagame.

Leave a Reply

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia