Umuyobozi w’ikigo cy’Abaholande gishinzwe iterambere mpuzamahanga (SNV), Uwamariya Antoinette, tariki 28/12/2011, yahamagariye ababyeyi ba kayonza n’abandi muri rusange kurinda abana ba bo imirimo ivunanye kuko kenshi igira uruhare mu kudindiza imikurire n’imitekerereze by’umwana.
Uwamariya avuga ko mu karere ka Kayonza hari aho abana bajyanwa mu mirimo itakagombye gukorwa n’umwana bikaba intandaro yo kuva mu ishuri kwa bamwe mu bana. Yatanze urugero rw’abana bajyanwa mu murimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo mu mirenge ya Murama na Rwinkwavu, abandi bakajyanwa mu bucuruzi gufatanya n’ababyeyi babo.
Nubwo mu muco wa Kinyarwanda bisanzwe ko umwana afasha umubyeyi we mu turimo, uwamariya avuga ko hakwiye kubaho ubushishozi mu kugenera umwana imirimo. Yagize ati “Mu muco wa Kinyarwanda no muri Afurika muri rusange tuba twumva ko umwana yafasha umubyeyi we, ariko hari aho usanga umubyeyi akoreza umwana utaruzuza imyaka icumi ijerekani ya litiro 20.”
Uwamariya avuga ko bikwiye ko harebwa ko imirimo igiye gukoreshwa umwana itabangamira ubuzima bwe mbere yo kuyimukoresha. Anasaba kandi abayobozi mu nzego z’ibanze cyane cyane abayobozi b’imidugudu gukurikiranira hafi abana kugira ngo badakomeza gukoreshwa imirimo imirimo itajyanye n’ikigero cya bo.
