Categorized | Gufasha

Tags : , ,

Maraba-Abahabwa inkunga y’ingoboka barishimira ibyo imaze kubagezaho

Posted on 27 January 2012

Kuri uyu wa 24 Mutarama, VUP (Vision Umurenge Programme) yo mu Murenge wa Maraba yagejeje ku bakene bagenerwa inkunga y’ingoboka matela zaguzwe mu mafaranga bagenerwa. Aba bagenerwankunga bishimiye iyi gahunda ya VUP kuko yabagejeje kuri byinshi.

Nyuma yo kwibutswa ko nyuma y’umwaka, inkunga bagenerwa izahagarara maze ikagezwa ku bandi baturage bo mu yindi Mirenge na bo bakeneye kuzamurwa, abaturage bo mu Murenge wa Maraba bagenerwa inkunga y’ingoboka ya VUP bagaragaje ko bishimira kuba barafashijwe.

Umusaza umwe yagize ati “natangiranye n’iyi gahunda. Nta kana, nta mugore, simbasha guhinga namwe murabireba. Ariko, aho naboneye amafaranga ndahinga ku buryo ubu nta kibuze iwanjye: amasaka, ibishyimbo n’ibindi. Uretse guhinga, naguze n’ihene. Kubera ko ntabasha kuziragira, naziragije abaturage. Ntabeshye, iyi gahunda yangiriye akamaro”.

Umukecuru na we wari waje gufata matela yagize ati “nabaye mu bavuzi igihe kinini narahinamiranye amaguru. Naje gukira maze mvunika akaboko maze mara igihe kirekire mu bitaro.

Impano y’amafaranga nahawe nayijyanye mu bitaro, ni yo yamfashije kuriha amafaranga y’ibitaro no kubona ibyo kurya. Mvuye kwa muganga bongeye kunshyira ku rutonde rw’abafashwa. Ubu naguze ikibanza mu mafaranga nahawe, ubutaha nzubaka”.

Muri rusange, abari baje kwakira matela bari bishimiye inkunga bagejejweho na VUP kandi bari bafite umugambi wo gukora ibikorwa bibateza imbere mu mafaranga yasigaye ubu yashyizwe kuri konti zabo.

Abenshi ariko biyemeje kubaka. Bitewe n’uko amafaranga bagomba guhabwa atakubaka inzu, Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage mu Karere ka Huye na we wari uhari, yabagiriye inama yo kuzajya bafatanya kubakirana cyane cyane bicishijwe mu muganda.

Ubundi, VUP igenera abaturage inkunga mu buryo bunyuranye. Hari inkunga y’ingoboka ari yo yo kugenera abaturage b’abakene cyane amafaranga abafasha kwikenura, guha abaturage bafite imbaraga akazi bagahembwa no kuguriza abafite ibikorwa byo gukora hanyuma bakazayishyura bunguka 2% yonyine.

Iyo nkunga rero, VUP iyikura mu kigega kigamije gufasha mu iterambere ry’u Rwanda (RDSF: Rwanda Development Support Fund).

Mu Murenge wa Maraba, batangiye gufashisha abakene amafaranga mu mwaka wa 2009. N’ubwo imiryango igenerwa gufashwa mu gihe cy’umwaka umwe, hari abagifashwa kuva gahunda yatangira kubera ko bakennye cyane bakaba bari bataragera ku ntera yifuzwa kugira ngo bacutswe. Igihe kirageze rero noneho kugira ngo bafate gahunda y’uko bazibeshaho nyuma y’uko inkunga izahagarikwa.

 

One Response to “Maraba-Abahabwa inkunga y’ingoboka barishimira ibyo imaze kubagezaho”

  1. THEOGENE says:

    Mitwa THEOGENE ,ndi umuturage w’i Maraba
    rwose nanjye ndahamya ko iyi nkunga igirira abayihabwa akamaro
    cyane cyane aya mafranga bahabwa anyuzwa mu murenge SACCO
    binabafasha kwimenyereza umuco wo kuzigama,


Leave a Reply