Akarere ka Gisagara gafite gahunda yo kugeza umuriro mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye; no mu bigo nderabuzima mu mirenge itarabona umuriro kugira ngo barusheho kunoza imikorere myiza mu burezi, mu buzima no kugera ku majyambere arambye.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura (EWSA) mu karere ka Huye, Gisagara na Nyaruguru, Tuyisenge Vedaste yatangarije kuri uyu wa 30 Ukwakira 2011 kigalitoday.com ko bitarenze umwaka wa 2013 Akarere ka Gisagara kazaba kabonye umuriro w’amashanyarazi.
Tuyisenge akomeza avuga ko inyigo zarangije gukorwa n’ibishushanyo mbonera bikaba bihari ku buryo imirimo yo kuhageza umuriro w’amashanyarazi bitazarenza umwaka wa 2013. Avuga ko babonye umuterankunga wa Banki y’Abarabu itsura amajyambere BADEA izabafasha muri icyo gikorwa.
Yagize ati “muri 2013 duteganya ko twaba tumaze kuzamura umubare w’ ibigo bifite amashanyarazi ukava kuri 25% ukajya kuri 50%, ibi kandi bizaba ari intambwe ishimishije”.
Rutabingwa Jerome, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi yatangaje ko ubuyobozi bw’umurenge bwiteguye kugira uruhare rugaragara kugira ngo umuriro uzashobore kubageraho.
Umuyobozi w ivuriro rya Gakoma Nkikabahizi Flugence (hospital rural Gakoma) yatangaje ko kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi, bibatera imbogamizi zinyuranye, nko kuba batabasha gukoresha bimwe mu bikoresho byo muri Laboratwari (Laboratoire), ati “hari n’ibikorwa by’iterambere tuba duteganya gukora ntitubigereho, kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi.”
Aha avuga nko kuba bafite mudasobwa zidakoreshwa kandi hakenewe gukorwa amaraporo yihutirwa n’ibindi bikorwa binyuranye bishobora gukorerwa abaturage, ariko ntibigerweho kubera kubura amashanyarazi.”
Dr Nkikabahizi Flugence avuga ko bifashisha umuriro uturuka kumirasire y’izuba (Panon soleil) ariko hari igihe bibagora nko muri ibi bihe by’imvura kuko bushobora kwira nta zuba rivuye.
Kasumba Edouard, umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, avuga ko abayobozi b’ ibigo bakwiye kwitabira ibijyanye no kuzana amashanyarazi mu bigo byabo kuko adakoreshwa mu gucana gusa.
Yagize ati “ hari za mudasobwa zikoreshwa kugirango abana bige ibya ICT,kuko murabizi ko iterambere ridafite ICT ntaho riba rigana.”
Kasumba yongeraho ko mu myaka ibiri iri imbere umubare w’ ibigo bifite amashanyarazi uzaba warikubye kabiri mui aka karere ka Gisagara.”
Murwego rwo kugeza ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi abaturage batuye mu byaro EWASA irabasaba ko bafatanya muri icyo gikorwa kuko bizabagirira akamaro kandi bikabageza ku iterambere rirambye.
Ernestine Musanabera