Gasangwa Hassan ukorera aho abagenzi bategera imodoka i Rwamagana ngo ntiyishimira ko abakobwa n’abagore batajya bamuha icyashara ngo abahanagurire inkweto nk’uko bigenda ku bagabo.
Uyu musore ukorera imirimo inyuranye muri gare ya Rwamagana avuga ko buri munsi abagabo n’abasore bari hagati ya 20 na 30 bamuha akazi ko kubahanagurira inkweto ngo bajye mu rugendo basa neza.
Gasangwa ati “Mu masaha ya mu gitondo haza abagabo benshi baba bashaka ko mbahanagurira inkweto ngo bajye mu modoka basa neza. Habamo ariko n’ababa basohotse mu modoka bava ahandi, bagasanga banduye bakaza nkabatayarisha! Abavuye mu modoka bo mba numva bavuga ko bajya mu mazu y’ubuyobozi nko ku Karere cyangwa Intara n’ahandi hafi hano mu mujyi wa Rwamagana.”
Gasangwa ngo abishyuza amafaranga ari hagati ya 300 na 800 y’u Rwanda bitewe n’ubwoko bw’inkweto ndetse n’umwanya nyirayo ashaka kumara ayitegereje. Inkweto zitwa ingozi azisiga umuti uzikesha ku mafaranga 300 y’u Rwanda iyo nyirazo azitegereza iminota 10, akishyura 500 iyo ashaka ko azirangiza uwo mwanya.
Abambara izitwa souplesses bo ngo abishyuza 500 iyo bazitegereza, akaca amafaranga 800 y’u Rwanda iyo bihuta azibatunganyiriza uwo mwanya.
Abagore ariko ngo ntibajya bamuha icyashara kuko n’iyo inkweto zabo zanduye ngo abona bunama bakanyuzaho ibitambaro bagendana, abandi benshi bagashyiraho amavuta y’igikotoro baba bitwaje mu dukapu twabo bakabyirangiriza.
