Ngoma: Ababyeyi barasabwa kwita ku isuku y’ abana

Posted on 24 January 2012

Ababyeyi barasabwa

Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois  arakangurira ababyeyi kwita ku isuku y’ abana  kuko kugeza ubu  iteye ikibazo muri aka karere.

Ibi   yabitangaje tariki 20 mutarama, 2012 ubwo yari kumwe n’ abaturage aho yavuze ko bibabaje kuba  hari aho usanga abana bambaye imyenda yahinduye ibara kubera umwanda.

Mu ngero yatanze yavuze ko hari henshi yanyuze ku mihanda agasanga abana bari mu midugudu abandi bambaye imyenda yabaye umukara kubera umwanda kandi yari umweru bityo akaba yabwiye ababyeyi ko  kwita ku isuku ari inshingano z’ umubyeyi  kandi ko kutayitaho ari ukwica inshingano ze bityo ko nk’ ubuyobozi bushinzwe kureberera abaturage butareka ikibi gikorwa.

Yagize ati” Ni mwite ku  isuku y’ abana banyu. Umwana apfira mu  iterura niba mutamutoje isuku akiri muto murumva mwaba murerera u Rwanda rwahe? Buri wese nabe ijisho rya mugenzi we nabona umwana ufashwe nabi abitubwire ababyeyi be babibazwe.”

Ibi umuyobozi abivuze mugihe hari bamwe mu baturage   bari bamaze iminsi bavuze ko kuba barangwaho umwanda Atari kubwabo ahubwo ko biterwa nuko ari abahinzi bityo kuba ari abahinzi bituma batagira isuku.

Gusa ubu busobanuro bwatewe utwatsi na Governeur  w’ intara y’ Iburasirazuba Uwamariya Odette  ubwo yasuraga umurenge wa Mugesera mu kwezi gushize nyuma yo gusura abahinzi bibumbiye muri cooperative ihinga inanasi.

Leave a Reply

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia