Categorized | featured, Kwishyira hamwe

Ngoma: Intore ziributswa ko nk’imfura z’urugerero zigomba kuba intangarugero

Posted on 20 February 2013

IntoreKuba intore ziri kurugerero arizo mfura z’urugerero rw’intore mu Rwanda ngo zirasabwa gutaga umusaruro mwinshi kugirango iki gikorwa kirusheho kugira agaciro no gutanga umusaruro.

Mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa by’iterambere rituruka  ku miyoborere myiza mu karere ka Ngoma ubuyobozi bwashimye ibikorwa by’intore muri aka karere.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uturere n’umujyi wa Kigali, Gatsinzi Justin,wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yasabye intore ziri kurugerero kujya zibuka ko arizo mfura z’iki gikorwa ari nayo mpamvu bakwiye gukora batikoresheje.

Ubwo yasangaga izi ntore aho zari mu gikorwa cy’isuku mu mujyi wa Kibungo yagize ati ”Muri imfura z’igihugu muri iki gikorwa. Muratekereza ko igihugu kibategerejeho ibingana iki? Iyo umwana  w’imfura  yarase umubyeyi arahangayika ntaba yizeye murumuna we ko ariwe uzatsinda. Nimwe muzahesha igihugu ishema nk’itore.”

Intore ziri kurugerero zo mu murenge wa Kibungo nazo zagaragaje ko zifite umwete n’umurava wo gukorera igihugu nk’intore ziri kurugerero.

Uhagarariye izindi ntore mu murenge wa Kibungo yavuze ko ubwitabire buri hejuru kandi ko nyuma yo kuzenguruka utugari bakusanya amakuru kuri gahunda za leta ,ubu bari gukora n’imirimo y’amaboko.

Yagize ati” Intore zo mu murenge wa Kibungo ziritabira kandi tubitangira raport.Nyuma yo gukora igikorwa cyo kugenda urugo kurundi dukusanya amakuru,ubu bari gukora ibikorwa by’amaboko.Birimo ibyisuku ngo umugi wa Kibungo use neza kurushaho.”

Itorero ry’intore ziri kurugerero zigizwe n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye aho bahurira mu itorero ngo bakorere igihugu. Iki gikorwa kibaye icyambere ariko biteganijwe ko kizajya kiba ngarukamwaka kuri buri banyeshuri barangije amashuri yisumbuye.

Leave a Reply