Categorized | featured, Imiturire

Nyabihu: Gahunda yo kwimura abantu bari batuye mu manegeka yashyizwemo ingufu nyinshi

Posted on 16 October 2013

Kwimura abantu batuye mu manegeka cyangwa High Risk zone ni ikintu Leta y’U Rwanda yashyizemo ingufu nyinshi kugira ngo abahatuye bahimurwe vuba. Bikaba ari mu rwego rwo kwirinda ko hari ubuzima bw’umuntu uwo ariwe wese bwatakara bitewe no gutura bene aho hantu, cyangwa gutakaza ibye ndetse hanirindwa n’izindi ngaruka zitandukanye zamubaho.

Ni muri urwo rwego mu turere twose tw’u Rwanda, iyi gahunda yashyizwemo ingufu kugira ngo abatuye mu manegeka bose bimurwe batuzwe neza,ahantu habereye gutura ku buryo nta ngaruka uhatuye yagira.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu Sahunkuye Alexandre avuga ko gahunda yo kwimura abantu mu manegeka yashyizwemo ingufu nyinshi

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu Sahunkuye Alexandre avuga ko gahunda yo kwimura abantu mu manegeka yashyizwemo ingufu nyinshi

Ni muri urwo rwego mu karere ka Nyabihu,kamwe mu turere 7 tugize intara y’Iburengerazuba kanakunze kwibasirwa n’ibiza mu myaka yashize,gahunda yo kwimura abatuye muri High risk zone yashyizwemo imbaraga nyinshi.

Ubwo  umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre,yadutangarizaga aho iyi gahunda igeze,yavuze ko bari bafite imiryango igera kuri 521 ituye muri High risk zone. Muri yo hafi imiryango 80 ikaba imaze gutuzwa. Igera ku 160 yarimuwe aho yari ituye ikaba icumbikiwe.

Abari muri kategori A, bashoboye kuba bakwifasha bakaba bafashijwe n’imiganda ,barashishikarijwe kuzana ibintu byabo bigakurwa aho bari batuye hanyuma bakubaka mu midugudu.

Naho ku bijyanye n’abandi uburyo barimo kubakirwa,uyu muyobozi yavuze ko umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda wabemereye kubakira imiryango 160 ubu ibi bikorwa byo kubaka bikaba byaranatangiye.

Yongeraho ko hari undi mushinga wo muri MINIRENA wabasuye nawo ukabemerera kuzabubakira amazu 200. Akaba asanga iki kibazo cyo kwimura abantu muri High risk zone kizakemuka neza. Ingamba akaba ari uko abantu bashishikarizwa gutura nibura mu mezi 3 bakaba barangije nk’uko abivuga.

Gusa muri iki gihe hari abatarubakirwa,mu rwego rwo kubarinda ko hari ingaruka bahura nazo,akaba avuga ko bimuwe bacumbikirwa mu baturanyi,hirya no hino mu nsisiro mu gihe bategereje kubona aho bazaba.


 

Leave a Reply