Musenyeri Rucyahana John umuyobozi wa Prison Fellowship mu Rwanda
Umuryango Prison Fellowship utegamiye kuri Leta wahuje abantu 500 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abayirokotse bo mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera.
Bigabo Felix, umuhuzabikorwa wa Prison Fellowship, avuga ko impamvu nyamukuru yo guhuza abagize ibyo bice ari ukubigisha ubutabera bwunga mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati “turabigisha gukemura makimbirane tubabwira ko bagomba gushyira hamwe mu bikorwa byabo bya buri munsi kandi tubereka inyungu buri wese afite zo kubana n’umuturanyi mu mahoro”.
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi witabiriye ibyo biganiro, Umurerwa Vestine, avuga ko atari azi ko azongera guhura n’abagize uruhare mu rupfu rw’abo mu muryango we.
Yagize ati “nyuma yo gusobanurirwa no kumenyeshwa ibyiza byo kudaheranwa n’agahinda naje guhura n’abanyiciye mbaha imbabazi none ubu turabana mu mahoro nta kibazo kuko nibo baturanyi banjye”.
Kanyamanza Jean Berckimas wagize uruhare muri Jenoside avuga ko atabona uko ashimira abamuhaye imbabazi nyuma yo kubicira imiryango. Yabivuze muri aya magambo: “twashishikarijwe kwica abatutsi turabikora. Jenoside irangiye twumvaga dufite isoni ku buryo twumvaga tutazongera gusubira mu muryango nyarwanda ariko kubera Leta yacu nziza ubu twarababariwe none turabana n’abo twiciye nta kibazo”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, Murwanashyaka Oscar, avuga ko guhuriza hamwe abishe n’abiciwe bizatuma babasha kongera gusabana bityo bakabana neza birinda icyabatandukanya.
Hashyizweho komite igizwe n’ibyo bice ifite inshingano yo kubwizanya ukuri, kubahuriza hamwe ndetse no gukemura amakimbirane hagati yabo igihe yavutse.
Abahanye imbabazi bavuye mu tugari tune tugize umurenge wa Musenyi aritwo Rurindo, Gicaca, Nyagihanika na Musenyi.
Egide Kayiranga
