Rulindo: Intore ziri ku rugerero zirahindura imyunvire kuri benshi.

Posted on 23 February 2013

Intore ziri ku rugerero zirahindura imyunvire kuri benshi.

Intore ziri ku rugerero mu karere ka Rulindo ngo zaba zirimo guhindura imyunvira ya benshi ku bijyanye no kunva no kumenyekenisha urukundo no gukorera igihugu.

Kuri uyu wa kane tariki 21/2/2013 ubwo bari basuwe n’umukozi w’itorero  ku rwego rw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’itorero ,izi ntore zamubwiye kandi zimugaragariza ko zirimo gukora ibikorwa byiza byo kubaka igihugu.

Intore ziri ku rugerero mu murenge wa Base , zavuze  ariko ko hakiri inzitizi ku bijyanye n’imyunvire muri uyu murenge ,aho bavuze ko bamwe mu baturage bakifitemo imyunvire itari myiza.

zatangaje ko hari abaturage banga ko babafasha mu bikorwa bimwe na bimwe birimo nko kububakira uturima tw’igikoni, ngo bakavuga ko ari imburamukoro.

Intore ziri ku rugerero ariko zivuga ko bajyenda barushaho kubunvisha akamaro kabyo, bityo ngo abaturage bazajya bajyenda barushaho kubyunva gahoro gahoro.

Kanyamuhanda Donatien intore iri ku rugerero mu murenge wa Base,

yagize ati”muri uyu murenge ibikorwa by’intore biragenda neza ,ariko hari inzitizi imwe ikunze kutubangamira y’uko imyunvire y’abaturage bo muri uyu murenge batarunva neza akamaro k’ibikorwa turimo.Hari bamwe mu baturage batemera ko tubafasha kubaka akarima k’igikoni,kandi biri mu nyungu zabo.”

Iyi ntore ikomeza ivuga ko ikindi kibazo bafite ari ikijyanye n’uko urugendo rujya rubabana rurerure,ngo kubera imisozi igize aka karere.Ariko ngo byo si ikibazo kuko bagomba kurangiza ibyo biyemeje,birimo cyane cyane guhindura imyunvire itari myiza ku baturage b’uyu murenge.

Ahandi hasuwe ni mu murenge wa Bushoki,muri uyu murenge intore zagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa zimaze kugeraho,aho bamaze gutera ibiti ku nkengero z’umuhanda bingana ni 135,babaruye abaturage batazi gusoma no kwandika n’ibindi.

Niwemukobwa Aline umukozi wo mu itorero ku rwego rw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’intore yashimye intore zo mu karere ka Rulindo ,ko zikomeje kugaragaza ibikorwa byiza,aho yabijeje ko ubuyobozi bubari hafi kandi ko ibyo bakora bihabwa agaciro gakomeye.

Muri iki gikorwa hakaba hasuwe intore ziri ku rugerero mu mirenge ibiri ari yo ya Base ,ifite intore 69 na Bushoki ifite intore 67,ziri ku rugerero.

 

Leave a Reply