RUSIZI: BARASABWA KWIRINDA AMAKIMBIRANE BAKORESHA NEZA UBUTAKA

Posted on 12 February 2013

 

RUSIZI: BARASABWA KWIRINDA AMAKIMBIRANE BAKORESHA NEZA UBUTAKA

Kuba amakimbirane menshi mu miryango akomoka ku masambu, ngo biraterwa  nuko umubare w’abaturage ukomeza kwiyongera bityo ubutaka bukarusha ho kuba buto. Ibi ni ibyagarutswe ho n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Nirere Francoise mu gikorwa cyo gufatanya n’abaturage kuvugutira umuti ibibazo byagiye binanirana mu buyobozi no mu nkiko , kimwe mu byibanzweho muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza. Muri ik’igikorwa ariko icyagaragaye ni uko benshi mu baje kugaragaza ibibazo byabo batagiye banyurwa n’imyanzuro ndetse n’ibisobanuro bahabwaga.

Iyi nteko y’abaturage yateranye hagamijwe gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi gushakira umuti ibibazo byananiranye yateraniye kukibuga cy’imikino cya Paroisse ya Mushaka, yari ihuje imirenge ya Rwimbogo ,Gashonga , na Nzahaha. Abagaragaje ibibazo byabo bagiye bageza hirya no hino mu buyobozi no mu  nkiko benshi ntibanyuzwe n’imyanzuro ndetse n’inama bagirwaga n’abayobozi kurwego rw’akarere ndetse n’abafasha mu by’amategeko bari muri ik’igikorwa ndetse bakagaragaza ko bazakomeza kuburana.

Kuba ibibazo byinshi byagushaga ahanini kumakimbirane y’abapfa amasambu mu miryango, kubw’umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Nirere Francoise ngo intandaro yabyo ni umubare w’abaturage ukomeza kwiyongera ,ubutaka butiyongera aho guhinga no gutura hakaba hato ubwo amakimbirane akavuka.

Mme Nirere Francoise yasabye abaturage kwihatira guhanga imirimo yabateza imbere ,aho kwishinga kwirirwa basiragira mu manza kuko bahahombera byinshi , anabasaba kandi kwitabira gahunda za Leta zigamije kubafasha kubyaza umusaruro ugaragara ubutaka buto bafite.

Uretse gukemura ibibazo by’abaturage , muri uku kwezi kw’imiyoborere  myiza kwatangiye taliki 21.01-21-02 hateganyijwe n’ibindi bikorwa , birimo ibiganiro ku imiyoborere myiza ,kwishimira ibikorwa byagezweho kubufatanye na Leta n’abaturage kimwe n’imyidagaduro itandukanye irimo imbyino, indirimbo n’imivugo byose bivuga ku imiyoborere myiza u Rwanda rumaze kwigezaho.

 

 

Leave a Reply