RUSIZI: Ibikorwa by’intore zo kurugerero bifatiye runini abaturage muri iki gihe

Posted on 09 February 2013

RUSIZI: Ibikorwa by’intore zo kurugerero bifatiye runini abaturage muri iki gihe

Intumwa ku rwgo rw’igihugu zishinzwe gukurikirana ibikorwa by’intore zo kurugerero kuwa 07/02/2013, zasuye intore zo kurugerero zo mumirenge imwe nimwe mu rwego rwo kureba niba koko gahunda z’ibikorwa byo kurugerero byaratangiye ,icyo izo ntore zibandaho nicyo biteze kugeza kubaturage, Rugenintwaza nepo ushinzwe gahunda yintore zo kurugerero atangaza ko izi ntore ziri kurugerero mu mirenge basuye igera kuri 3 ngo basanze zifite umurongo mwiza, aho ngo umusaruro bazitezeho basanga uzagerwaho kuko ngo basanze n’abaturage babibonamo cyane cyane ko ari abana babo ibyo ngo bikaba byoroshye ko babiyumvamo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe yatangaje ko bari bafite ikibazo cy’uko intore zo kurugerero zitazitabira ibikorwa ariko ngo umusaruro ziri gutanga umunsi kuwundi urashimishije, muri uwo murenge ngo ziri gukora udushya dutandukanye harimo nko guca imihanda ,kwigisha abaturage gusoma no kwandika ndetse n’ubuhinzi bwa kijyambere, ngo hari n’ibindi byinshi biri gukorwa n’izi ntore aho ngo basanga mugihe gito bizazamura iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Mu kungurana ibitekerezo abari bitabiriye kureba uko ibibikorwa bigenda ndetse bakaba banabikurikirana umunsi kuwundi bifuje ko mugihe cy’amezi 3 ubwo intorezo kurugerero zizaba zirangije ibikorwa byazo ngo haba hategurwa izindi kugirango gahunda z’iterambere batangije zikomeze kuko abaturage bamaze kumenyera ibikorwa by’izo ntore, ibyo ngo byafasha gukomerezaho mu kwinjiza abaturage mu iterambere.

General Bayingana nawe wazanye n’izi ntumwa zo ku rwego rw’igihugu yatangaje ko ikindi kigenderewe muri iyi gahunda y’intore zo kurugerero ari ugutoza abana bakiri bato gukura bakunda igihugu, kumenya amateka cyanyuzemo kugirango barusheho kugira umwete wo gukemura ibibazo gifite doreko aribo mbaraga z’igihugu.

Abaturage nabo batangaje ko ibikorwa by’intore biri kugenda bibavana mubujiji bari barimo haba mubuhinzi, mu kujijuka kubijyanye no gusoma no kwandika , gukunda igihu nibindi, aha bakaba bifuza ko abayobozi bamanuka bakajya bafasha abaturage gushyira mubikorwa ibyo intore ziri kubaha, gusa ngo ikibazo izi ntore zasanze mubaturage harimo kuba haboneka ubujura bukabije hagati y’abaturage ngo mungamba zafashwe hakaba harimo gukangurira abaturage gukaza amarondo bafatanyije n’izo ntore.

 

 

Leave a Reply