Rusizi : Nkombo abaturage babangamiwe n’ ikibazo cyo kubura amazi meza

Posted on 13 May 2014

m_Abaturage bo ku nkombo babangamiwe no gukoresha amazi y’ikivu

Abaturage bo ku nkombo babangamiwe no gukoresha amazi y’ikivu

Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi baratakambira inzego zinyuranye z’ubuyobozi, bwaba ubw’akarere ka Rusizi, ubwa EWSA bukorera mu karere ka Rusizi ndetse n’undi wese ubabazwa n’ikibazo cyabo bamaranye imyaka itari micye cyo kutagira amazi meza  kandi akaba yagira ubushobozi bwo kuyabahesha, cyane cyane nk’imiryango nterankunga yita ku bibazo by’abaturage ikorera mu karere ka Rusizi kuo ngo bifuza kugobokwa bakabona amazi meza kuko  indwara nyinshi zikomoka ku kunywa amazi mabi  y’ikiyaga cya kivu zibazahaje.

Ikibazo cy’aba baturage kimaze igihe kirekire kuko mu mateka yabo icyo kirwa kitigeze kigira amazi meza ngo bayamarane igihe, icyakora ngo bigeze kugezwaho amazi meza akoreshwa n’amapompu aza kwangirika kuburyo bamaze amezi agera kuri 6 bivomera ikiyaga cya kivu, bavuga ko bafite ibibazo byihariye kandi binyuranye bijyanye n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo, birimo kuba baragiye basubizwa inyuma mu bikorwa by’amajyambere , nko kuba bataragiraga amashanyarazi , imihanda, amashuri , amavuriro n’ibindi ibyo byose bakorerwaga ngo byakorwaga n’ubuyobozi bubi bwari buriho bwabatandukanyaga n’abandi banyarwanda bukabita abashi kubera ururimi bakunze kuvuga rw’amashi bakomora kubaturanyi babo b’abanyekongo.

icyakora barashima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabegereje ubuyobozi kuburyo ibyinshi muri ibyo bari barabuze bimaze kugerwaho, bakaba bavuga ko ikibazo cy’ingutu basigaranye ari icyo kubona amazi meza

Aba baturage bagaragaza indwara nyinshi zibahoraho zijyanye n’ayo mazi mabi banywa bakanatekesha, nk’inzoka zo mu nda, guhorana ubwoba bw’icyorezo cya Korera, indwara zo mukanywa aho usanga amenyo yabo yarahinduye isura kubera ayo mazi n’ibindi, aba baturage bavuga ko abafite imbaraga bambuka ikiyaga cya kivu batanze amafaranga bakajya kuvoma muwundi murenge usa n’ubegereye wa Nkaka ni ahantu bavuga ko bakoresha nibura amasaha atatu

Icyo kibazo bakigejeje ku nzego nyinshi, zirimo iza EWSA, ndetse n’ubuyobozi  bw’akarere ka Rusizi Gusa ubwo igikorwa cy’ubukangurambaga bw’amezi 6 ku isuku cyatangizwaga umwaka ushize wa 2013 ku rwego rw’igihugu cyabereye mu murenge wa Nkombo, abaturage bo kunkombo banakunze kwibasirwa n’indwara zikomoka ku isuku nke bagaragagaje ko bafite ikibazo cy’amazi meza ari nayo ntandaro yo guhura n’indwara nkizo, kugeza magingo aya hibazwa uko bazagera kuri iyo suku batarayabona , icyakora ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi (EWSA) cyijeje aba baturage ko bitarenze ukwezi kwa munani 2014, bazaba bagejejweho amazi meza.

Gusa aba baturage bavuga ko icyizere bijejwe na EWSA kiri kugenda kigabanuka kuri bo kuberako ngo hasigaye amezi atarenze 3 kandi bakaba babona nta gikorwa kiratangira icyakora ngo baracyategereje nubwo bacitse intege.

Ubwo twaganiraga n’ umuyobozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nkombo Ntigurirwa Jean Baptiste yavuze ko ubu bari gukusanya imisanzu mu baturage kugirango barebe ko nibura amapompu azamura amazi yari yarapfuye yakongera gukorwa kugirango bongere babone amazi meza kugeza ubu bamwe muri bo ngo batangiye kuyatanga kugirango barebe ko bakira amazi y’ikiyaga cya kivu

Leave a Reply