Rwanda | Gakenke: Kuki abantu bakiri bato bitwaza inkoni ?

Posted on 14 January 2013

Kuki abantu bakiri bato  bitwaza inkoni

Abantu bakiri bato bitwaza inkoni kubera imiterere y’akarere.

Inkoni ikunda kwitwazwa n’abasaza ndetse n’abakecuru kubera imbaraga nke zo mu zabukuru baba bafite ikabafasha kugenda neza bayicumba bityo ikabarinda kugwa. Ariko, abantu bakiri bato bo mu Karere ka Gakenke mu mirenge imwe n’imwe bitwaza inkoni.

Ibi byaduteye amatsiko tubaza bamwe mu bantu  bitwaza inkoni badusobanurira impamvu zibibatera.

Kambari  wikoreye  umufuka w’imbuto wa kilo 60, avuga ko adashobora gutereza umufuka imisozi y’iwabo atitwaje inkoni. Akomeza asobanura ko inkoni ituma amanuka umusozi akazamuka undi nta kibazo kuko aba afite equilibre.

Undi muturage witwa Bagenzi Clementine ashimangira ko abatwara inkoni ari abaturuka mu misozi miremire bagira ikibazo cyo kuzamuka no kumanuka iyo misozi bakicumba inkoni kugira ngo batagwa.

Yabivuze muri aya magambo: “ Kuzamuka no kumanuka umusozi nka Kabuye wikoreye udafite inkoni wicumba ushobora kunyerera gato ukibarangura ugahita upfa.”

Abakunda kwitwaza inkoni ahanini n’abakora ingendo ndende bikoreye imitwaro iremereye; nk’uko Bagenzi Clementine akomeza abivuga.

Ngo hari n’abandi babigize umuco kwitwaza inkoni, bagakeka ko bayitwaza kugira ngo babe bayitabaza igihe hari umuntu ubasagariye mu nzira.

Imiterere y’Akarere ka Gakenke igizwe ahanini n’imisozi miremire. Abaturage bagomba kuyizamuka ndetse bakanayimanuka kuko nta kintu kindi gishobora kuhagera uretse gukoresha amaguru.

 

 

Leave a Reply