mu kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika ababyeyi bo mu karere gatsibo bongeye kwibutswa inshingano yo kwita kubana bazirikana kwakira abana bari mubigo by’imfubyi, hamwe no guha agaciro abana babana n’ubumuga babaha uburenganzira bwo kwiga no kuborohereza mu mirimo kimwe n’abandi bana.
Nubwo uyu mwaka insanganyamatsiko yri iti ““turengere, twubahe, duteze imbere uburenganzira bw’abana kandi turandure imirimo mibi ikorerwa abana” mu karere ka Gatsibo hakunze kugaragara ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana, mu mwaka wa 2011, hakozwe ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana bingana na 383, irishingiye ku mutungo rigera kuri 66, irishingiye ku gistina ni 96, irishingiye ku mubiri ni 89 naho irishingiye ku mutima akaba ari 132.
Ibindi bibazo abana bo mu karere ka Gatsibo bahura nabyo birimo amafaranga n’ibikoresho by’ishuri byakwa ku mashuri bigatuma umubare w’abana bata ishuri uba munini bitewe n’ubushobozi bucye bw’ababyeyi.
Mu gihe leta ishishikariza ababyeyi gufata abana bari mubigo by’imfubyi bakarererwa mu miryango, akarere ka Gatsibi gafite ibigo 4 bifite abana b’imfubyi babibamo bagera kuri 216. Igihe bakiriwe mu miryango yabo ibigo bikazasigara bikoreshwa nk’amarerero y’abana abafasha kubongerera uburere.
Umunsi wahariwe umwana w’umunyafurika mu karere ka Gatsibo wizihijwe taliki ya 15 Kamena nyuma y’icyumweru cyo gusura abana b’imfubyi n’abana babana n’ubumuga gifatanyije n’umushingwa wa plan-Rwanda ahasuwe abana baba mu kigo cya Wikwiheba Mwana cyakira abana babana n’ubumuga mu murenge wa Ngarama, ubu gifite abana barenga 38, ahagaragajwe ko hacyenewe ubufasha bwo gufasha abana bakibamo bitewe n’imibereho yabo, abandi bakaba bacyeneye gufashwa kuvuzwa bitewe n’indwara zikomeye bafite ikigo kidashobora kuvuza.
Uyu munsi wo kuwa 16/06/2011, wabaye umunsi ngaruka mwaka w’umwana w’umunyafurika
washyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afrika OUA, mu mwaka 1990, umaze kubona ko Afrika igomba kugira amasezerano yihariye idashingiye gusa ku masezerano mpuzamahanga , kuri uyu munsi akaba ari nabwo hibukwa abana biciwe muri Soweto muri Afurika yepfo mu mwaka 1976.
