Ababana n’ubumuga bo mu karere ka Gisagara bakenewe kwitabwaho by’umwihariko kugirango barusheho kongera kwigirira icyizere kandi bibone muri gahunda zitandukanye z’igihugu. Ibi ni ibitangazwa n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’ababana n’ubumuga mu karere ka Gisagara BAKUNDUKIZE Elysé.
Mu minsi 16 yahariwe kwita ku bafite ubumuga yashojwe kuri uyu wagatandatu, tariki 26/1/2013 hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha ababana n’ubumuga, birimo kuboroza amatungo maremare, kubapima agakoko gatera Sida, kubakangurira kuboneza urubyaro no kubaha inyigisho zitandukanye kuri gahunda zo kwizigamira no kumenya kubyaza umusaruro duke babasha kubona bityo bakiteza imbere.
BAKUNDUKIZE Elysé, avuga ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi ndetse ko hari n’abifitemo imbaraga nyinshi ndetse no mu mutwe hafungtse cyane nk’uko no mu bantu badafite ubumuga bimeze, ariko bo bakaba babura icyizere muri bo kubera uko bafatwa hanze aha. Gusa akanavuga ko uyu muco wo kutita kubafite ubumuga mu karere ka Gisagara umaze gucika ariyo mpamvu ubuyobozi bunabafasha gushakira aba babana n’ubumuga icyabateza imbere.
Bizimana Pascal umwe mu bababana n’ubumuga akaba yarorojwe amatungo magufi, avuga ko kuba Leta ibatekereza ikanabagenera umwanya mu muryango nyarwanda ari iby’agaciro cyane kuri bo mu gihe mbere bumvaga ari abantu bigunze badafite uruvugiro none ubu bakaba badatinya kujya mu ruhame rw’abantu ngo nabo bagire ijambo.
Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga Rusiha Gaston, avuga ko abafite ubumuga bazakomeza kwitabwaho, akavuga kandi ko buri munyarwanda agomba guhindura imyumvire ye ku babana n’ubumuga, akitabira kubarengera ndetse no kubafasha kwigaruramo icyizere bityo ntihagire n’umwe usigara inyuma mu iterambere ry’igihugu.
Amatungo magufi yorojwe abafite ubumuga muri aka karere ka Gisagara muri iki gihe cy’iminsi 16 yahariwe kwita ku bafite ubumuga akaba agera kuri 236.
