Rwanda : Gishwati abaturage bishimiye imyanzuro y’ikibazo cyabo

Posted on 06 November 2012

Abaturage bo mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu basigajwe muri Gishwati bishimira imyanzuro bagejejweho n’umujyanama wa Minisitiri w’intebe hamwe n’akarere nyuma yo kubasura taliki ya 2/11/2012, iyo myanzuro ivuga ko babanza kweza imyaka yabo mbere y’uko ahaterwa umucaca haterwa.

Abaturage basigajwe muri Gishwati biteganyijwe ko batazimuka ahubwo bazaguma kuhatura, kubera ko bari basanzwe bakora ubuhinzi n’ubworozi batunguwe n’uburyo umushinga ushinzwe gutera umucaca ahazakorerwa ubworozi baje mu myaka yabo bakayangiza batabibateguje ndetse batari kumwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze barabirukana.

Iki kibazo gikurura ibibazo aho abanyamakuru babasuye bikajya mu bitangazamakuru ntibishimishe ubuyobozi kubera ko ntacyo bari babikozeho.

Taliki ya 2/11/2012 umujyanama wa Minisitiri w’intebe Majoro Fabien ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheih Bahame Hassan basura abaturage bababwiye ko batarwanyije icyemezo cya leta ahubwo banze ko abantu babinjirira mu myaka batabimenyeshejwe ndetse bagasaba ko uwo mushinga uzakora mu mirima yabo bahabwa amahirwe yo kuwukoramo.

Abaturage bavuga ko hakoreshwa ubushishozi hakarebwa ko aho hantu hagiye gukorwa inzuri bidashoboka ko hakorwa amaterasi kugira ngo hakorwe abaturage bashobore gukomeza guhinga.

Umujyanama wa Minisitiri w’intebe akaba yari amaze kubasobanurira ko ubutaka bwa Gishwati butera ibibazo by’ibiza kandi nabo ubwabo bazi, mu gihe leta y’u Rwanda itifuza kugira umunyagihugu ihomba bitewe n’ibiza.

Yasobanuye ko hakozwe ikarita y’ibyakorwa gishwati bitewe n’ubutaka bwabo kuko ahari ubutaka burebure bwakorwaho amaterasi yakozwe ndetse akazakomezwa gukorwa, ariko ahari ubutaka buto bitashoboka ko hakorwa amaterasi hazakorwa inzuri.

Majoro akaba yarabwiye abaturage batuye Gishwati ko ubutaka bwa Gishwati bugiye gusaranganywa abaturage ariko abafite bunini bushobora kugabanywa kugira ngo buri wese agire aho abona nkuko hari abazafata ahahingwa abandi bagafata aho kororerwa.

Abaturage bakiriye neza ibitekerezo by’abayobozi bavuga ko basaba ko bakwihanganirwa imyaka yabo ikera, ubundi hagakorerwa ibyemejwe gusa bagasaba ko harebwa ko ahashyizwe kororerwa hatakorerwa amaterasi kuko hari aho bishoboka ahubwo abahagennye babyirengagije, bemererwa ko bizasubirwamo.

Bimwe mubyari byabereye ikibazo abaturage n’uburyo babwirwaga ko bazatungwa n’ubworozi kandi ntamatungo bafite, bakibaza icyabatunga mu gihe babujijwe guhinga mu gihe umucaca uzaba utaramera, cyakora hakaba harafashwe icyemezo cyo kubarura abatishoboye kandi badashoboye gukora kugira ngo bitabweho naho abafite imbaraga bazahabwa akazi.

 

 

Leave a Reply