Rwanda | Huye: Ababunza ibicuruzwa mu mugi bahawe aho gukorera bananirwa kuhaguma

Posted on 13 July 2012

Hashize amezi agera kuri abiri ababunza ibicuruzwa mu mugi wa Butare batijwe aho kuba bakorera mu gihe isoko rindi bashobora kuzabonamo ibibanza riri kubakwa, ariko n’ubwo aha hantu bagombaga kuhakorera nta misoro bishyuzwa, ntibabura kuhava bakongera gucuruza bagendagenda nk’uko babimenyereye.

Rwanda | Huye Ababunza ibicuruzwaAho bahawe ikibanza cyo gukoreramo ni ahitwa mu Rwabayanga, inyuma y’ahahoze isoko rya kera. Uretse abacuruza imyenda n’inkweto, na bo bakeya cyane, abandi bamaze kubaka aho bazajya bakorera, maze nyuma y’igihe gito bisubirira mu muhanda, ngo babitewe no kutabona icyashara.

Musabyimana Olive, ni umwe mu bacuruza imbuto bagendagenda mu mugi wa Butare. Yagize ati “hano tuhaza mu gitondo, ariko iyo bumaze gucya tubona nta mafaranga turabona, turemera tukishora mu muhanda, n’ubwo abalocal defense batatworoheye kuko batwambura ibicuruzwa byacu maze inyungu twari twiteze ikavamo igihombo”.

Mugenzi we witwa Mukamana Clementine we acuruza imyenda. We yirirwa aho mu Rwabayanga ategereje abaguzi, ariko iyo bigeze saaa kumi n’imwe na we ngo arahava akajya gushakisha amafaranga mu mugi. Yagize ati “nirirwa hano kuko mfite umwana mutoya nkaba ntakwirirwa mukwepakwepana abalocal defense, ariko na none bitageze nimugoroba ngo njye kuzunguza imyenda mu mugi ntabwo mu rugo twabaho”.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, Niwemugeni Christine, avuga ko aba babunza ibicuruzwa bemeye bagahama hamwe abantu bagera aho bakamenya aho babashakira. Ngo impamvu bataza kubashaka ni ukubera ko batemeye kuhahama. Ngo ni yo mpamvu rero batazigera bareka gusaba abashinzwe umutekano gufasha mu gikorwa cyo gutuma aba bacuruzi bemera gucururiza ahantu hazwi.

 

Leave a Reply

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia