Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza burasaba abatuye ako karere kwihutira gusiba ibyobo birekamo amazi biri mu ngo zabo by’umwihariko muri iki gihe cy’imvura. Hamwe na hamwe mu ngo z’abaturage hagaragara ibyobo bagiye bacukura babumba amatafari yo kubakisha.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mutesi Anitha, avuga ko mu gihe cy’imvura hari abana bashobora kugwa muri ibyo byobo kandi byuzuye amazi bikaba byanabaviramo gupfa.
Uretse gusiba ibyobo, uyu muyobozi anasaba abaturage kudasiga abana bato nta muntu mukuru wabarera bari kumwe.
By’umwihariko abo mu murenge wa Murundi baherutse kwibasirwa n’ibiza by’amazi yatobokeye mu mazu no mu misarane ya bo, ngo nibo bambere bari bakwiye gusiba ibyo byobo na byo ubwabyo bishobora gutobokeramo amazi nk’uko Mutesi abivuga.
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Murundi twaganiriye bavuze ko gusiba ibyobo bishoboka, ariko bakavuga ko icyo kurinda abana kugwa mu byobo kitakorohera buri wese dore ko ngo benshi bazinduka bajya gushaka imibereho bakagaruka mu ngo ku mugoroba.
Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Ubwo se waba watwaye umwana w’uruhinja, ukabasha no guheka abo akurikira koko? Reba tuba twazindukiye mu mirima abenshi tugiye guhinga, umwana ntiwaba wamusize mu rugo ngo ubashe no kumurinda udahari, ubwo Imana niyo izajya ibaturindira”
