Rwanda | Ngoma: Ababyeyi baturiye ibiyaga barasabwa kutohereza abana bato bonyine kuvoma ku biyaga

Posted on 21 September 2012

Rwanda | Ngoma AbabyeyiUmuyobozi w’ akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise arasaba ababyeyi kutohereza abana bato bonyine kuvoma mu biyaga ndetse n’ abahakorera imirimo yabo kwitwararika bakambara amakoti ababuza kurohama mu rwego rwo kwirinda umubare w’imfu zo mu biyaga zigenda ziyongera.

 

Kuva uyu mwaka watangira abantu bagera kuri 15 bamaze gusiga ubuzima mu biyaga bya Sake na Mugesera.Muri abo Bantu harimo n’ abana babaga bagiye kuvoma bonyine maze bagerayo bagatangira gukinira mu mazi ngo baroga.

 

Imirenge ifite iki kibazo n’ imirenge ikora kuri ibyo biyaga akaba ari Rukumberi,Sake na Mugesera.

 

Nkuko byatangajwe n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera Jean Damascene Bizumuremyi,ngo kuva mu kwezi kwa Karindwi  mu murenge we hashyizweho itegeko ribuza umwana wese uri munsi y’ imyaka 15 kujya kuvoma wenyine ku kiyaga ,ndetse bikanakurikiranwa imfu z’abagwamo zaragabanutse.

 

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma  yavuze ko ubuzima bw’umuntu ari ikintu kidakinishwa kandi ngo  ababyeyi bazarenga ku nshingano zabo  bazajya babihanirwa.

 

Yagize ati”Babyeyi ntimugakinishe ubuzima yaba ubw’abana banyu cyangwa abandi.Birabujijwe kohereza umwana wenyine ku mugezi. imfu 15 ni nyinshi. Ntamunyarwanda ukwiye gupfa ku mpamvu nk’izi z’uburangare bw’ ababyeyi.”

 

Ubuyobozi bwa Police mu karere ka Ngoma buherutse gutangaza ko imfu z’ abantu bagwa mu biyaga bya Sake na Mugesera ziteye ikibazo kuko ziyongera cyane. Uretse abana bagwagamo ngo hari n’ abarobyi cyangwa abandi bajyanagamo bagiye bicwa n’ibi biyaga.

 

Leave a Reply

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia