Mu maduka n’amabutike menshi yo mu Rwanda bagurisha ibicuruzwa byarengeje igihe, bikaba bibi cyane iyo bimwe muri byo ari ibiribwa n’ibindi byagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaguzi.
Esperance Muhongerwa ushinzwe kurengera abaguzi muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) avuga ko iyo bakora igenzura ry’igihe ibicuruzwa bizarengereza igihe hari aho basanga abacuruzi bakibigurisha kandi byararengeje igihe.
Umurerwa Adeline nawe yemeza ko hari abacuruzi bagurisha ibicuruzwa byinshi byarengeje igihe. Agira ati «Abacuruzi barangura byinshi icyarimwe, hakaba ubwo birenza igihe bakibifite, ariko bagakomeza bakicururiza ngo badahomba. Kuri bo, inyungu yabo niyo bareba gusa, iby’ubuzima bw’abandi ntibabyitayeho rwose. »
Hari n’abacuruzi bamwe babona ibyo bacuruza bigiye kurenza igihe bagahitamo kubigabanyiriza igiciro, bakanabyamamaza cyane bityo bikagurwa ku bwinshi bitararenza igihe.
Uyu mukozi ukora muri Simba, iduka rigezweho muri Kigali ati «Iyo tubonye ibicuruzwa byacu bigiye kugeza mu matariki ya nyuma, tugabanya ibiciro bikagurwa cyane mbere y’uko itariki yo kurenza igihe igera. »
Abaguzi bo mu Rwanda nabo benshi ntibajya bita ku kureba amatariki agaragaza igihe ntarengwa cyo guhaha ibyo bicuruzwa. Bamwe babiterwa n’ubujiji abandi bagakora nk’aho ibyo bitabareba, dore ko n’aho ayo matariki aba yanditse hataba hagaragazwa cyane .
Ku bicuruzwa bimwe itariki iba iri mu ndiba, ku makarito yandi itariki iri mu rubavu, ku macupa ukaba wayisanga ku mufuniko cyangwa mu ruhande, mbese nabyo ntibigira aho bireberwa hamwe.
Ikindi abantu basa n’abajijinganya ho ni uko MAN (manufacturing date) cyangwa MFG igaragaza itariki ikintu runaka cyakoreweho, naho EXP ikaba igihe kizaba cyarangirije igihe cyacyo, nta buzima n’ubuziranenge kigifite. Abahaha ibi rero bakwiye kumenya ko amafaranga yabo bayishyura uburozi busa !