Rwanda | NYAMASHEKE: ABABANA N’UBWANDU BW’AGAKOKO KA SIDA BOROJWE INKA 15

Posted on 02 July 2012

ABABANA N’UBWANDU

Abatishoboye bo mu karere ka Nyamasheke babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu murenge wa Mahembe  borojwe inka 15 mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwabo hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene no guhangana n’ingaruka  z’icyorezo cya sida .

Izo nka zatanzwe n’ishyirahawe impuhwe z’imana rikorera mu karere ka Nyamasheke ngo zikaba zije ari izo  kunganira ababana nubwandu bwa virusi itera sida muri gahunda yo kubungabunga ubuzima bwabo dore ko ngo buba bwarashegeshwe nako gakoko, ibyo ngo bikazanabafasha kugira imirire myiza dore ko iri muri bimwe bituma ababana n’ubwandu bakomeza kubaho . kandi ngo kuba babona abaterankunga bituma batiheba kuko iyo bahuye nabagiraneza bibafasha kwiremamo umutima dore ko ngo bamwe baba bamaze kwiheba, aho baba batekereza ko kuba baranduye bibaviramo iherezo ry’ubuzima bwabo. Gusa banashimiye leta y’uRwanda irushaho kugenda ibegera ikaba inabagezaho imiti kubuntu kandi muburyo buboroheye .

Badutangarije ko basanga hari ikigiye guhinduka kuko izi nka zizabafasha kugera kuribyinshi harimo kwikura mubukene kunywa amata no kubona ifumbire.

Mukanoheri Vestine ni umuhuza bikorwa w’ishyirahamwe impuhwe z’imana atangaza ko hari icyahindutse kuva uyu mushinga utangiye gufasha ababana n’ubwandu dore ko Atari ubwambere babaha inka, yanabasabye gukomeza kuzifata neza kugirango ubuzima bwabo burusheho guhinduka

Uhagarariye ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida mukarere ka nyamasheke Mukanyangezi  Tasiyana nawe yasabye abahawe izo nka kudahora bateze amaboko akimuhana ahubwo abashishikariza guhaguruka bakazibyaza umusaruro barushaho kwiteza imbere

abagenerwa bikorwa borojwe izi nka batangaza ko bazishimiye kandi ko zizagira icyo zihindura mubuzima bwabo ni muri urwo rwego banavuga ko bagiye kuzitaho ndetse ngo bakazanoroza bagenzi babo mugihe zizaba zororotse kuko ngo bizera ko zizatanga umusaruro bazitezeho.

ishyirahamwe impuhwe z’imana ubu rimaze koroza ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA inka 180 mumurenge wa mahembe kuri uyu wa 28/6/2012 hakaba horojwe amashyirahamwe 3 agizwe nabantu 60 nukuvuga 20 kuri buri shyirahamwe.

 

 

 

 

Leave a Reply

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia