Inkwavu zorojwe abahoze muri Nyakatsi batuye mu Kagali ka Ryotso mu murenge wa Kibilizi/ Nyanza
Imiryango igera kuri 2080 itishoboye yakuwe muri Nyakatsi mu karere ka Nyanza yatangiye no korozwa amatungo magufi yo kubafasha gufumbira uturima tw’igikoni n’indi mirima yabo.
Iyo miryango yavuzwe haruguru yose yamaze kubakirwa hasigaye gusa kuyifasha kubona ubwiherero n’ibikoni binyuze mu miganda y’abaturage nk’uko Uwimana Jacqueline, umukozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyanza yabivuze tariki 27/03/2012.
Yakomeje avuga ko gahunda yo koroza imiryango yakuwe muri Nyakatsi yatangiye ubu ikaba irimo gukorerwa mu mirenge itandukanye y’ako karere.
Yabisobanuye agira ati: “ Mu murenge wa Kibiliri mu kagali ka Rwotso ahubatswe amazu 20 abakuwe muri Nyakatsi baho borojwe inkwavu”. Uwimana yavuze ko abakuwe muri Nyakatsi hari gahunda nyinshi zibateganyirijwe mu kubafasha kugendana n’umuvuduko w’iterambere u Rwanda rurimo harimo n’uko kuboroza amatungo magufi n’amaremare.
Nk’uko Uwimana yakomeje abivuga ngo indi gahunda iriho ni iyo gukangurira imiryango yavuye muri nyakatsi gukora uturima tw’igikoni kugira ngo barwanye imirire mibi banashishikarizwa no guhoma inzu zabo abatabishoboye bakabifashwamo n’umuganda.
Ubwo tariki 19/03/2012 itsinda ry’abashinzwe kurwanya Nyakatsi ku rwego rw’igihugu n’Intara y’Amajyepfo basuraga imirenge ya Busoro, Kibilizi na Ntyazo mu karere ka Nyanza bishimiye aho aka karere gahagaze mu bikorwa byo kugeza ku mibereho myiza abakuwe muri Nyakatsi( Post Nyakatsi).
Amazu yubakiwe abatishoboye batoranijwe mu karere ka Nyanza bari batuye muri nyakatsi ni 2080 harimo 1340 bo muri Cat O n’imiryango 740 bo muri Cat B nk’uko Uwimana Jacqueline umukozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyanza yabitangaje.
Abakuwe muri Nyakatsi bo bashimagiza leta bavuga ko iyo batayigira nta bushobozi bari bafite bwo kuzigeza mu nzu zisakaje amabati.
Imirenge yari ifite Nyakatsi nyinshi mu karere ka Nyanza ni Ntyazo yari ifite 943 naho Kibilizi ikagira 491 nk’uko Raporo yakozwe ku ishyirwamubikorwa ryo guca Nyakatsi muri aka karere ibigaragaza.
