Rwanda | Rulindo:Bari muri gahunda yo kurwanya Ibiza bigacika burundu.

Posted on 07 September 2012

RulindoBarimurigahundayokurwanya Ibizabigacikaburundu.

Nyuma y’aho mu minsi ishize inkuba imaze imisi yibasiye abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu  karere ka Rulindo,kuri ubu ngo haba hari ingamba zo gukumira Ibiza byose muri rusange.

Mukandoli Anne Marie ushinzwe gahunda yo kurwanya no gukumira Ibiza muri aka karere avuga ko hari gahunda yemejwe igomba gukurikizwa.Ati:”nyuma y’aho invura idasanzwe iherutse kugwa  ku mugoroba wo ku wa 28/8/2012 hagapfa abantu babiri ,n’amazu agasenyuka ,ubu twafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’ibiza mu karere kacu”.

Mukandoli akomeza atanga inama ku bantu bose abashishikariza   kwirinda kugama munsi y’ibiti igihe invura irimo kugwa , gushishikariza ahantu hahurira abantu benshi nk’ibigo by’amashuri,amasoko, kugira imirinda nkuba .

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo we kuri kibazo ngo asanga hakwiye gufatwa ibyemezo bidasanzwe Ati: hagomba kumenyekana umubare w’ibigo by’amashuri ,za kiriziya, amasoko birinzwe , ibitarinzwe nabyo bikarindwa byakwanga bigafungwa.

Kuri ubu ngo haba hamaze gupfa abantu barenze makumyabiri bazize inkuba mu karere ka Rulindo.

Leave a Reply