Tag Archive | ""

Rwanda | Nyamasheke Kwishingira

Rwanda | Nyamasheke: Kwishingira abacitse ku icumu biri gutanga umusaruro.

Tags: , , , ,


Rwanda | Nyamasheke KwishingiraAbacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 bo mu murenge wa Macuba bahawe abishingizi mu rwego rwo kubafata mu mugongo ndetse no kubagarurira icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.

Nk’uko twabitangarijwe na Uwonkunda Angélique, umwe mu bacitse ku icumu akaba aniga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, bafata amazina y’abacitse ku icumu muri buri mudugudu bakayandika ku dupapuro noneho abataracitse ku icumu bagatombora abo babera abishingizi, bakaba bafite n’inshingano zo kubakurikirana no kubitaho nk’ababyeyi babo umunsi ku wundi.

Uwonkunda avuga ko uku kwishingira abacitse ku icumu -koko nibigera ku ntego yatumye bishyirwaho-  bizagira uruhare mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, ndetse ngo uko bakomeza kugenda begerana baganira bikaba bizaruhura imitima y’abacitse ku icumu.

Gahunda yo kwishingirana yatangiye gutanga umusaruro mu guteza imbere ubumwe n’ibwiyunge ndetse no mu kugabanya umubare w’abacitse ku icumu bajyaga bagaragaza ihungabana  kuko muri iki gihe cy’icyunamo hagaragaye abantu babiri gusa bahungabanye nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba Uwanyirigira Marie Florence yabitangaje.

Kuba kandi muri uyu murenge hagaragara club y’ubumwe n’ubwiyunge ni imwe mu mpamvu zatumye gahunda yo kwishingirana igerwaho bitaruhije, ndetse ugasanga hari intambwe yatewe mu kwegerana hagati y’abacitse ku icumu rya jenoside ndetse n’abatararicitseho baturanye nabo.

Gahunda yo kwishingirana yatangiye mu mwaka ushize wa 2011 mu murenge wa Macuba, uyikopeye mu murenge bihana imbibi wa Kanjongo yose yo mu karere ka Nyamasheke.


 

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia