Tag Archive | ""

m_Rwinkwavu Bamwe

Rwanda | Rwinkwavu: Bamwe mu bakoraga umwuga w’uburaya barawuretse

Tags: , , , ,


Bamwe mu bakoraga umwuga w’uburaya bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bavuga ko bawuretse, ubu bakaba barishyize hamwe kugira ngo bashake icyabateza imbere nk’uko bitangazwa na Mukamuvunyi Jeanine na we wahoze akora uwo mwuga.

Rwanda | Mukamuvunyi umwe mu baretse umwuga w’uburaya

Mukamuvunyi umwe mu baretse umwuga w’uburaya

Abo bahoze bakora umwuga w’uburaya ngo bafashe icyemezo cyo kubureka nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye babwirwa ku ngaruka mbi z’uburaya. Cyakora mu minsi ya mbere ngo bari barinangiye bavuga ko badashobora kureka uburaya kandi ari bwo bubatunze, n’ubwo nanone nta kintu gifatika babuvanagamo cyatuma biteza imbere.

Mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka, Mukamuvunyi yari yavuze ko amaze imyaka isaga itandatu akora uburaya. Yavuze ko nta kintu byamugejejeho kuko ngo nta nzu yigeze yiyubakira cyangwa ngo agure ikindi kintu yajya avuga ko yavanye mu mwuga w’uburaya. Nyamara yavuze ko atiteguye kureka uwo mwuga we kuko ari wo watumaga abona ibijumba byo kurarira.

Icyo gihe yagize ati “[Abaduhugura] twabahakaniye ko tudashobora kuva mu buraya kuko turi abakene, turi imfubyi, dufite abana birera, nta n’amasambu tugira yo guhinga, tubona uwo mwuga ari wo utubereye mu by’ukuri”

N’ubwo yavugaga ko atiteguye kureka uburaya, kuri ubu ngo niwe ushishikariza bagenzi be kubuvamo kuko yamaze kubona ko nta kintu na kimwe bwamugejejeho. Yongeraho ko ingaruka yahuriraga nazo muri uwo mwuga ahanini ari zo zatumye yitekerezaho agafata icyemezo cyo kuwureka.

Avuga ko hari igihe yaryamana n’abagabo, bakamukubita ndetse ntibanamwishyure, ndetse ngo bikanamuviramo ikibazo cyo kubyara abana atateganyije, ndetse ngo bikaba byaranashobokaga ko yakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, dore ko ngo inshuro nyinshi atanakoreshaga agakingirizo.

Mukamuvunyi avuga ko n’ubwo we na bagenzi be bahisemo kureka umwuga w’uburaya nta kintu bafite bakora cyabazanira inyungu, bakavuga ko leta ibagobotse bakora koperative yabafasha “kujya babona ibijumba byo kugaburira abana” nk’uko abivuga.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia