Kayumba Maximilien wahoze ari umwana wo mu muhanda avuga ko umuntu ashobora kuva mu buzima bwo mu muhanda akabaho neza iyo yitoje kumvira, gukurikiza inama agirwa ndetse akanagira ikinyabupfura. Kayumba yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, ubu akaba ari gutegura imishinga yamubeshaho ndetse anayishakira abaterankunga.
Avuga ko iyo atumva inama yagirwaga ku ngaruka mbi z’ubuzima bwo mu muhanda n’ubu aba akiwurimo kuko ngo hari abana babanaga mu buzima bwo mu muhanda abona n’ubu bakiwurimo kandi barandavuye cyane.
Uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 21 ngo yavanywe mu muhanda n’abayobozi b’ikigo cya Sacca (Street Ahead Children’s Centre Association) cyo mu karere ka Kayonza cyita ku bana bo mu muhanda. Icyo kigo ngo ninacyo cyamusubije mu ishuri kinamwishyurira amafaranga y’ishuri ubu akaba yararangije ayisumbuye.
Kayumba avuga ko icyamushoboje kuva mu buzima bw’umuhanda ari ukumvira abamukuriye kandi akanabubaha. Ati “iyo ukiva mu muhanda ntibiba byoroshye kuko hari imico y’ubwigomeke iba imaze kokama umuntu, ariko iyo wubaha ukanumvira abakuru byose birashoboka, ni nako nanjye nabigenje”
N’ubwo atarabona uburyo bwo gukomereza amasomo ye muri kaminuza, Kayumba avuga ko ubu yamaze gutegura imishinga yamutunga, ndetse imwe akaba yaranayigejeje ku bantu bazayitera inkunga.
Agira inama abana bo mu muhanda inama kugira ngo basubize amaso inyuma maze bategura ahazaza habo bava mu buzima bwo mu muhanda, akanagira inama bagenzi be bari mu bigo bitandukanye byakira abana bo mu muhanda kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo babashe kuzagira aho bigeza mu gihe kiri imbere.