Tag Archive | ""

Rwanda | Uburere bw’umwana w’umunyarwanda bureba buri wese

Tags: , , , , , ,


Umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza Sylvestre arakangurira abaturage batuye akagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina kwita ku burere bw’umwana bw’umwana w’umunyarwanda kuko bureba buri wese.

Nkuko Sylvestre Uwitonze umukozi mu karere ka Kirehe ushinzwe imiyoborere myiza abivuga ngo uburere bw’umwana w’umunyarwanda bureba buri wese si ngombwa ababyeyi b’uwo mwana bonyine,asaba abaturage kutaba ba ntibindeba mu gihe babonye umwana ari mu makosa kuko biri mu bituma umuco w’u Rwanda ubumbatirwa.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe Supt.John Sesonga akaba akangurira abaturage kwita ku burere bw’umwana kuko usanga mu rubyiruko ariho habarizwa umubare munini w’abanywa ibiyobyabwenge, akomeza ababwira ko bagomba no kwita ku kuboneza urubyaro kugira ngo batunge abo babashije kurera.

Ibi ni ibyavuzwe nyuma y’uko barangije umuganda rusange wa buri kwezi wari witabiriwe n’abaturage, abakozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe,ingabo na Polisi.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia