Tag Archive | ""

Rwanda | Urubyiruko ntirukwiye

Rwanda | “Urubyiruko ntirukwiye kwibutswa gufasha abatishoboye” – Minisitiri Nsengimana

Tags: , , , , , ,


Rwanda | Urubyiruko ntirukwiyeMinisitiri w’urubyiruko, isakazabumenyi n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko urubyiruko rutari rukwiye kwibutswa ko hari umuntu ukeneye ubufasha kandi ari rwo rufite imbaraga zakubaka igihugu.

Minisitiri Nsengimana yabivuze tariki 28/4/2012 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza kubakira Jeannette Mukantasingwa wo mu mu dugudu wa Rwakigeri, akagari ka Kinzovu mu murenge wa Kabarondo.

Mukantasingwa ni umwe mu bacitse ku icumu batishoboye batoranyijwe bo muri uwo murenge bagombaga guhabwa ubufasha bwo kubakirwa. Inzu abamo yari itangiye kwangirika kubera amazi yari yaratangiye kuyicengera mu nsi. Cyakora ngo yahawe ubufasha bw’amabati n’umuryango AVEGA urengera inyungu z’abapfakazi ba Jenoside, anafashwa kuzamura inzu ye.

Uyu mubyeyi w’abana bane avuga ko ubuzima abayeho budashimishije na gato dore ko ngo abasha kubona icyo agaburira abana ari uko yagiye guca inshuro nk’uko abyivugira.

Muri uwo muganda yafashijwe gushyigikira inzu ye ishyirwaho igitebe (fondation) kugira ngo amazi atazongera kwinjira mu nkuta akaba yatuma inzu isenyuka, ndetse anubakirwa igikoni.

“Bamutwariye matora yabuze mafaranga yishyura”

Mukantasingwa avuga ko umuntu wamuhomeye inzu yamutwaye matora yaryamagaho kubera ko yari yabuze amafaranga yo kumwishyura. Avuga ko yagiranye amasezerano n’uwo muntu wamuhomeye inzu ko azamwishyura arangije kuyihoma, ariko aza kurangiza kuyihoma amafaranga yo kumwishyura ataraboneka bituma ahita amwambura iyo matora yararagaho.

Ati “urabona nk’iyi nzu yanjye ifite imiryango yo hanze gusa hagati nta miryango irimo. Kubera ubu njye n’abana dusigaye tunarara hasi imbeho iraza ikadukubita kuko iba idafite gitangira, kuburyo yanatuma umuntu arwara”

Nyuma y’umuganda minisitiri Nsengimana yasabye abaturage kugira umutima ufasha abari mu bibazo, maze bakusanya amafaranga arenga gato ibihumbi 40 kugira ngo iyo matora ye yongere ayigaruze dore ko uwari warayifatiriye ngo yamubwiraga ko agiye kuyigurisha.

Minisitiri Nsengimana ashinzwe akarere ka Kayonza by’umwihariko. Yasabye abaturage kugira umutima wo kuremera, ariko by’umwihariko asaba urubyiruko kugira ishyaka ryo gufasha abari mu kaga.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia